Byabereye
mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 11 Nzeri
2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).
Titi
Brown amaze igihe kinini mu rugendo rwo kubyina, ndetse yari aherutse gutangaza
ko agiye gutangiza ishuri rizigisha abana bato kubyina.
Ibi
byari nko gutangira kubishyira mu bikorwa, aho aba bana bataramiye abitabiriye iki gitaramo babyina indirimbo zikunzwe muri iki gihe.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Titi Brown yavuze ko kubamurikira muri Gen-z
Comedy ari intangiriro yo kuberekana imbere y’imbaga, anatangaza ko hari byinshi
biri imbere.
Ati:
“Aba ni abana ndi gutoza, kandi mu minsi micye muzajya mubabona ahantu hose.
Bitwa ‘African Mirror’, imyitozo tuyikorera i Norvège.”
Aba
bana bafite imyaka iri hagati y’itanu na 16, bose hamwe bakaba ari 60. Titi
Brown yavuze ko yahisemo kubafasha nyuma y’uko mugenzi we Afro Saido
yamugaragarije ko bafite impano yihariye.
Yagize
ati: “Nagiyemo nkuje gufatanya, kuko nabonye ari abana bafite impano bakeneye
ubufasha. Nahisemo kubashyigikira no kubongerera ubumenyi.”
Avuga
ko kubamurikira muri iki gitaramo ari inzira yo kubereka ko bashoboye, kandi
akizeza ko ejo hazaza habo mu mbyino hameze neza.
Abahanga
bavuga ko kwigisha abana kubyina si uburyo bwo kubashimisha gusa, ahubwo ni
isoko y’ubumenyi n’uburere. Kuko abana bigira icyizere mu kwigaragaza, bakiga
gukorera mu itsinda no gusabana n’abandi.
Kubyina
kandi ni siporo ituma umubiri wabo ukomera, ikabarinda indwara n’umubyibuho
ukabije. Uretse ibyo, bituma bamenya impano zabo kare, bakazizigama mu rugendo
rw’ahazaza.
Kuri
Titi Brown, kubyina kuri aba bana ni inzira ibahuza n’umuco, ibaha
imyidagaduro, kandi ikabatoza ikinyabupfura gishobora kubagirira akamaro mu
buzima bwose.
Aba
bana bo mu itsinda “Africa Mirror” berekana ubuhanga mu kubyina imbere y’abitabiriye
Gen-z Comedy i Kigali
Abana
batozwa na Titi Brown barushaho kwiyizera mu gihe berekana impano zabo ku
rubyiniro
Imyitozo
y’itsinda “Africa Mirror” yagaragaje ko abana bafite ubushobozi bwo guhuriza
hamwe imbaraga n’ubusabane mu kubyina
Titi
Brown ari kumwe n’abana 60 atoza mu mbyino zitandukanye, mu rwego rwo
kubongerera ubumenyi
Umubyinnyi
Titi Brown yashimangiye ko aba bana bafite ahazaza heza mu rugendo rw’imbyino
Titi Brown ari kumwe na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy mbere yo kumurika itsinda yigisha kubyina