Titi Brown yagize impungenge ku bijyanye no gukora ubukwe nyuma y’ibyo Miss Vanessa yatangaje

Imyidagaduro - 23/09/2026 6:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Titi Brown yagize impungenge ku bijyanye no gukora ubukwe nyuma y’ibyo Miss Vanessa yatangaje

Umubyinnyi Titi Brown yagaragaje ko ibiri kubera mu ngo muri iyi minsi bituma atekereza cyane ku bijyanye no gutangira urugo, avuga ko hari uburibwe, ubugambanyi n’ibibazo abantu bahura na byo mu buzima bw’ingo ariko bakabihisha inyuma y’inzugi zifunze.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Titi Brown yagize ati: “Mvugishije ukuri, ibiri kubera mu ngo muri iyi minsi bintera ubwoba cyane. Uburibwe, ubugambanyi n’urugamba abantu bari kurwana na rwo bucece inyuma y’inzugi zifunze... ni ubusazi.”

Yakomeje agira ati: “Rimwe na rimwe nibaza niba urukundo rw’ukuri n’amahoro mu ngo bikibaho. Aho bigeze, reka mbe nitonze gato mbere y’uko ntangira no gutekereza urugo.”

Titi Brown yongeye kwifashisha amagambo vanessa yatangaje agaragaza ko ibintu bigeze aho gutuma atekereza ko ababyeyi bakwiye gutangira kwigisha abakobwa babo karate, kugira ngo bazakore ubukwe biteguye.

Ibi Titi Brown abitangaje mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara inkuru z’abashakanye batandukanye, bamwe bamarenye igihe gito mu ngo zabo, bigatuma bamwe bagira impungenge ku buryo imibanire y’abakundana n’abashakanye ihagaze muri iki gihe.

Ubutumwa bwa Titi Brown bwaje bukurikira ibyo Miss Vanessa yatangaje ku bijyanye n’ubuzima bw’ingo, ibintu byatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kuganira ku bibazo bishobora kuvuka mu mibanire no mu ngo.

Titi Brown yagize impungenge ku bijyanye no gukora ubukwe nyuma y’ibyo Miss Vanessa yatangaje


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...