Timaya yatsikiriye i Kigali, avuga ko ashaka kurushinga n’Umunyarwandakazi -AMAFOTO

Imyidagaduro - 02/08/2025 9:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Timaya yatsikiriye i Kigali, avuga ko ashaka kurushinga n’Umunyarwandakazi -AMAFOTO

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Inetimi Alfred Odon uzwi cyane nka Timaya, yahuye n’akaga ku rubyiniro ubwo yaririmbaga bwa mbere imbere y’abakunzi b’umuziki mu BK Arena i Kigali, mu gitaramo cy’agatangaza cyahuje ibyamamare byitabiriye Giants of Africa Festival, ku wa Gatandatu tariki 2 Kanama 2025.

Uyu muhanzi w’imyaka 44 y’amavuko winjiye ku rubyiniro saa moya n’iminota 30 z’ijoro (7:30PM), yasanze hari igicu gikomeye cy’umuziki cyasizwe na The Ben wabanje ku rubyiniro akanashimangira ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye.

Ubwo Timaya yatangizaga igitaramo cye, byahise bigaragara ko atari bumere neza nk’uko byifuzwaga, kuko abari muri BK Arena benshi babonaga bisa n’aho batamumenyereye bihagije cyangwa se batari mu mwuka wo kuzamuka ku ndirimbo ze. Yaniyambaje indirimbo zitari ize, ariko bikomeza kugorana

Mu gihe abitabiriye igitaramo bari bacecetse batanga icyizere gike cy’ubusabane, Timaya yagerageje uburyo bwose bwo gususurutsa abafana, kugeza ubwo yifashishije amagambo yo mu ndirimbo zitari ize. Yagize ati: “If you’re happy, clap your hands!”

Ariko n’ayo magambo yasaga n’ayo mu mashuri y’inshuke, ntiyateye igikundiro. Yahise yongera abwira imbaga amagambo yo mu ndirimbo “Excess Love” ya Mercy Chinwo agira ati: “Jesus, you love me too much ooh…”

N’ubwo ibi byose yabikoze mu rwego rwo kwegereza abafana umunezero, byanze. Urubyiniro rwari rwitonze nk’aho abantu barimo kureba igikorwa cy’ikinamico aho kuba igitaramo cy’umuziki.

Yaciye bugufi asaba urukundo n’icyemezo cyo gutura i KigaliMu gusoza igice cya mbere cy’imibyinire yaciye bugufi agira ati “Sinshaka kubabeshya, ariko ndumva nzarushinga n’umunyarwandakazi.”

Aya magambo yakiranywe ibyishimo byinshi n’urusaku rw’imbaga yari mu ntebe za BK Arena, abitabiriye igitaramo bamwishimiye cyane ndetse bishimira ko n’ubwo indirimbo ze zitari zikomeje kubavugisha, byibuze amagambo y’urukundo yavuzemo abageze ku mutima.

Ntihagarariye aho, Timaya yongeyeho agira ati “Ndashaka kwigumira hano, muri iki gihugu cyiza. Abakobwa b’aha bafite ubwiza butangaje!”

Aya magambo yongeye gutuma abafana be bamuha umwanya wo kongera kwiyubaka kuri urwo rubyiniro rwari rwinjiranye umucyo muke. 

Yahamagaye abakobwa ku rubyiniro, abyinisha umwe aramuterura

Mu gusoza igitaramo cye, Timaya yashatse gukora ikindi gikorwa gishimisha abari aho. Yahamagaye abakobwa ku rubyiniro kugira ngo abyine nabo, baza ari babiri.

Mu gihe yabyinishaga umwe muri bo, yaje kumuterura amuzunguza ku rubyiniro ibintu byateye urusaku n’imizindaro y’akaruru mu bafana. Byatumye bamwe batangira kugenda bamubonamo ishusho y’umuntu utari yateguye neza igitaramo cye, ahubwo wagerageje gukura ku rubyiniro umunezero uko ashoboye.

Yashimiwe na Masai Ujiri, ahabwa impano yihariye

Mbere y’uko Timaya ava ku rubyiniro, Masai Ujiri, washinze iserukiramuco rya Giants of Africa, yaje ku rubyiniro amusanga amushimira byimbitse. Yamuhaye umwambaro wanditseho izina ‘Timaya’ ndetse n’ibirango bya Giants of Africa, mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe muri iri serukiramuco ryari rigamije gushimangira ubufatanye binyuze mu muziki, siporo n’umuco.

N’ubwo Timaya atashoboye guhuza neza n’abafana b’i Kigali mu buryo bunoze, ijambo yavuze ry’uko ashobora kuzarushinga n’umunyarwandakazi ryahise rikwira ku mbuga nkoranyambaga, abandi bakemeza ko mu Rwanda ari mu rugo.


Timaya yinjira ku rubyiniro rwa BK Arena ku nshuro ya mbere, asanganirwa n’abafana b’umuco wihariye


 Nubwo atari byoroshye guhita yigarurira abafana, Timaya yatanze ibye byose ku rubyiniro 


Mu mpagarara n’ibitwenge bike, Timaya yagerageje gufatanya n’abafana binyuze mu ndirimbo zitandukanye


“‘If you’re happy, clap your hands!’ — Timaya akoresha amayeri yose ashoboka ngo yegere imitima y’i Kigali

Nzashaka umunyarwandakazi’ — Timaya ubwo yacaga bugufi agatangaza urukundo rwe ku gihugu cy’u Rwanda


Ku munota wa mbere, Timaya akigera ku rubyiniro yatsitaye ku matara aba ari ku rubyiniro, asaba ko akurwaho -niko byagenze


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...