Thomas Jefferson agiye kongera kugaragara muri White House nyuma y'imyaka irenga 200

Utuntu nutundi - 04/07/2026 8:32 PM
Share:
Thomas Jefferson agiye kongera kugaragara muri White House nyuma y'imyaka irenga 200

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kwizihiza imyaka 250 ishize zibonye ubwigenge, Perezida Donald Trump yahawe igishushanyo cy'umuringa cy'uwahoze ari Perezida wa gatatu wa Amerika, Thomas Jefferson, biteganyijwe ko kizashyirwa mu busitani bwa White House buzwi nka Rose Garden.

Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo kuzirikana amateka ya Amerika, Perezida Donald Trump yagejejweho igishushanyo kinini cy'umuringa cyerekana Thomas Jefferson, Perezida wa gatatu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'umwanditsi mukuru w'itangazo ryatangaje ubwigenge bw'icyo gihugu.

Iki gishushanyo cyakozwe n'umunyabugeni George Lundeen, wanakoze igishushanyo cya Trump kiri ku kibuga cye cya Golf giherereye i West Palm Beach muri Leta ya Florida. Amakuru avuga ko iki gishushanyo cyagejejwe muri White House ku wa Mbere kugira ngo kibanze gikorerwe igenzura ry'umutekano mbere yo kugishyira aho cyateganyijwe.

Umukinnyi wa filime Steven C. Barber, wagize uruhare mu gutuma iki gishushanyo gitangwa nk'impano, yavuze ko Trump yifuza ko gishyirwa muri Rose Garden, aho yamaze gushyira igishushanyo cya George Washington ndetse n'ibindi bimenyetso bigize ibyo yise "Walk of Fame", ahashyirwa ibintu byibutsa amateka y'abayoboye Amerika.

Nubwo White House itaremeje ku mugaragaro aho iki gishushanyo kizashyirwa, nta muhango wo kugitangiza wari uteganyijwe mu mpera z'icyumweru cyo kwizihiza umunsi w'ubwigenge wa Amerika, wizihizwa ku wa 4 Nyakanga.

Iki gishushanyo cyerekana Thomas Jefferson yicaye ku ntebe yubakishijwe amabuye, ari kwandika ku meza yihimbiye ubwe. Cyamugaragaje ari gukora ku nyandiko y'itangazo ry'ubwigenge, nyuma ryaje gukosorwa na John Adams na Benjamin Franklin mbere yo kwemezwa n'Inteko Nkuru y'Abakoloni.

Steven C. Barber yavuze ko iki gishushanyo gifite agaciro kagera ku madolari ya Amerika ibihumbi 150, kandi ko George Lundeen ari umwe mu banyabugeni beza Amerika ifite.

Iki gishushanyo cyabanje gukorwa hashize imyaka 25, aho kopi yacyo ya mbere yashyizwe ku rukiko rwa Jefferson County Courthouse muri Monticello, muri Florida, ikaba yarafunguwe ku mugaragaro na Guverineri Ron DeSantis umwaka ushize.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...