Umubyeyi umaze igihe atabarizwa,
ni Mushimyimana Marie Chantal bakunze kwita Mama Eric. Ni umugore wa
Uwiringiyimana Thèogene [Theo Bosebabireba] umaze imyaka irenga 20 akorera
Imana binyuze mu kuyiririmbira. Mama Eric na Papa Eric bafitanye abana 7,
bakaba batuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Basengera kuri ADEPR Kicukiro
Shel.
Umugore w’umuhanzi Theo
Bosebabireba yarwaye uburwayi bukomeye kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ndetse
kugeza n’uyu munsi aracyarwaye nk’uko byemezwa n’uyu muhanzi.
Mu butumwa yatanze
yifashishije umuyoboro we wa YouTube, Theo yavuze ko nubwo byari bikomeye,
kugeza ubu yishimira ko iyo atabaje asaba ubufasha abantu bamwumva hakaboneka
abamufasha ndetse n’abamuba hafi mu buryo butandukanye.
Yagize ati: “Ntabwo nari
narigeze ngira abantu bangana n’abo nabonye muri uyu mwaka. Nibwo nabonye
abantu baza bikoreye batabimbwiye, umuntu yakomanga nkabona afite nk’umufuka w’imbuto
cyangwa igitoki, imiceri, ibirayi…”
Uyu muhanzi, yari
aherutse gutangaza ko habonetse umuntu wemeye guha impyiko umugore we, ariko
ngo kwa muganga ntibarabaha umunsi nyirizina azayihererwaho. Ati: “Ariko
biriho, uzamuha impyiko ari gukorerwa ibizamini bya nyuma muri Faisal, nongera
kumushimira cyane kuko ni ubutwari budasanzwe. Uyu muntu na we muzamubona
nibimara gutungana.”
Yaboneyeho gushima Imana,
kuko kuva bamenya ko hari uwemeye gutanga impyiko, byatumye umugore we agira
icyizere ntiyakomeza kwiheba, nyuma y’igihe ashakisha hirya no hino byaranze
ndetse amaze no kubona ko n’umugabo we yari yizeye ko yamwitangira badahuje
amaraso.
Muri iki kiganiro, niho
umugore wa Theo yongeye kugaragarira ku nshuro ya mbere nyuma y’uko hatangajwe
ko arwaye. Mu buhamya bwe, Mushimyimana Marie Chantal [umugore wa Theo
Bosebabireba] yavuze ko ashimira Imana ku bw’impinduka zigaragara zikomeje
kumubaho.
Ati: “Nanjye undebye
gutya n’uko ndi kwibona, ntabwo nari nzi ko nakabaye meze gutya, urebeye inyuma
ntabwo wamenya ko mfite n’ikibazo. Ariko ndashima Imana, nshima n’ubwoko bw’Imana
bwabanye nanjye bukanshyigikira, mu kunsengera, mu gushyira mu bikorwa, buri
muntu wese nabonye imbaraga zanyu ndabanezerewe, ndabashimira igikorwa cyiza
mwakoze hamwe n’Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo ibampere umugisha
kandi ikomeze kubongerera.”
Theo yunze mu rye, aragira
ati: “Uyu muntu kuba ameze gutya, hari abantu abantu babigizemo uruhare, hari
abantu babigize ibyabo, kuba avuze njyewe ntabwo nari nziko ari buvuge ijwi ngo
rizamukemo. Nari nabanje no gutinya nti ‘wenda biraza kumunanira,’ ariko ibi
byose ni imbaraga z’Imana n’abantu bemeye gukorera Imana no kunyereka urukundo.”
Yongeyeho ko indi mpamvu
umugore we ari kugenda atora agatege muri iyi minsi ari uko bari no kumutera
urushinge rwongera amaraso, ‘kuko yari yarananutse, afite amaraso macye.’ Avuga
ko ibi byakozwe mu rwego rwo kumutegura, kuko abaganga bemeza ko umuntu ugiye
guhabwa impyiko agomba kuba ari umuntu ufite imbaraga.
Ati: “Ubu abasha kurya
nubwo arya ibirobanuye, akarya imbuto n’ibindi. Hari igihe bigorana, hari n’igihe
biboneka, ariko icyo mba nibandaho cyane ni ukugira ngo akore Dialyse uko
bikwiriye kuko turimo kwegereza iminsi yo guhabwa impyiko.”
Nubwo asaba ubufasha,
ariko Bosebabireba ahamya ko na we aticaye ahubwo akomeje akazi usibye ko muri
iyi minsi ari gukorera cyane mu gihugu cya Uganda kuko mu Rwanda ibitaramo
byinshi bias n’ibyahagaze bijyanye n’uko n’insengero nyinshi zafunzwe.
Ati: “Umugore wanjye iyo
aza kuba atarwaye ngira ngo nari no kwimukirayo kuko buri cyumweru mba mfite
ubutumire, ariko bumwe nkabuhagarika kugira ngo nkurikirane umurwayi wanjye,
hanyuma uko kubihagarika n’amafaranga akagabanuka.”
Yaboneyeho no kunyomoza
amakuru y’abahakana ko umugore we atarwaye cyangwa abavuga ko yaba yarakize,
aragira ati: “Nyabuneka Madamu ararwaye, kandi arwaye indwara ntakwifuriza ko
urwara wowe ubivuga, arwaye indwara ntakwifuriza ko mu muryango wawe hari
uyirwara, mbona byinshi njyewe umurwaje, n’abarwaje iyi ndwara barabizi, ariko
aracyarwaye.”
Uyu muhanzi yasabye
abantu gukomeza kumufasha mu buryo bwose bushoboka kugira ngo akomeze kubona
amafaranga yo kwishyura kwa muganga, aho umugore we ajya kuri iyi mashini
yunganira impyiko izwi nka “Dialyse,” ngo asabwa kuyijyaho nibura inshuro 3 mu
cyumweru, kugeza mu kwezi kwa Nyakanga Leta y’u Rwanda ishyizemo nkunganire nk’uko
byatangajwe mu minsi yashize.
Ati: “Ariko abantu
mwadufashije mukomeze mudufashe, nta bundi buryo buhari, kandi murabona ko
umuntu mwaramuzuye. Njyewe nkurikije uko yari ameze, nukuri hari ahantu
mwavanye hari n’aho mugejeje. […] Nari nziko nzirwariza ibintu byose kugeza
mfuye, kuko niko nabagaho. Hari ahantu nagiye nkomanga ngo mbone impuhwe z’abantu,
ariko biranga henshi cyane, inshuro nyinshi ntabara, hari n’amahirwe nari
naragiye ngira, abantu bakayitambika bakayabangamira […] nkajya mvuga nti wenda
abana nabyaye hazavamo umwana anguhure. Ariko, muri ubu burwaye nabonye ko
Abanyarwanda muri abantu beza. Kandi sinabura no gushimira Abarundi n’Abarundikazi
bampaye amafaranga yabo inshuro nyinshi n’uyu munsi.”
Yakomeje avuga ngo ‘ntabwo
ntabwo nari burwane n’urugamba rw’abana mfite n’amashuri, ngo mbone amafaranga
ya buri cyumweru ibihumbi 400 Frw birenga, hari n’igihe biba 500,000Frw iyo
bamukoreye ikizamini cyo bakora buri kweza cy’ibihumbi 35 Frw, hakiyongeraho n’asanzwe,
ntabwo ayo mafaranga nari kuyabona. Njye nta kandi kazi ngira katari
ukuririmba. Nta miryango ngira yagira ikintu imarira…’
Yanashimiye umugore we
wihanganiye ibintu byinshi bikomeye yamutezaga mu gihe avuga ko yari ari mu
ntege nke (mu buryo bw’umwuka), harimo no kwemera agacumbikira umukobwa wigeze
kumwegekaho inda n’ibindi.
Theo Bosebabireba yashimiye abakomeje kumuba hafi mu burwayi bw'umugore we wagaragaye bwa mbere amwenyura nyuma y'amezi hafi arindwi arembye
REBA IKIGANIRO THEO BOSEBABIREBA YAKOZE ARI KUMWE N'UMUGORE WE