Theo Bosebabireba yakoranye indirimbo "Icyizere" na Pierre Salomon utuye muri Amerika -VIDEO

Iyobokamana - 30/07/2025 12:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Theo Bosebabireba yakoranye indirimbo "Icyizere" na Pierre Salomon utuye muri Amerika -VIDEO

Mu nzira yo gufasha abahanzi bakizamuka, Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakoranye indirimbo na Pierre Salomon bayita "Icyizere".

Ni indirimbo ihumuriza abantu ibabwira ko n’ubwo umuntu yahura n’ibigeragezo bitandukanye bidashobora kugira icyo bimutwara mu gihe yizera Imana. Baterura bagira bati: “Wageragezwa ivumbi rigatumuka, warwara, wapfusha, wafungwa ariko humura ntabwo bizaguhitana."

Theo Bosebabireba niwe wanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kuzamura urubyiruko rushaka kuririmba. Aganira na InyaRwanda, Theo Bosebabireba yagize ati: “Iyi ndirimbo ni njye wayanditse nanayiririmbamo". Yakomeje avuga ko atari Salomon gusa bakorana indirimbo, ahubwo ko yiteguye gufatanya na buri wese ufite inzozi z’umuziki mu njyana iyo ariyo yose.

Ati: “Impamvu namwemereye ni nk’uko nakwemerera n’undi wese kuko njyewe umuntu wese wakenera kuririmbana nanjye ashaka kuzamuka iyo nkunga nayitanga. Byaba ari ukwandika indirimbo, byaba ari ukuba afite iyanditse nkayiririmbamo nta kibazo kandi mu njyana iyo ariyo yose mba nifitiye icyizere ko nayigerageza."

Theo Bosebabireba yavuze ko nta kigoranye asaba uwifuza ko bakorana indirimbo. Ati  “N’uyu ni uko byagenze, nta bindi bigoye namusabye kuko ni umurimo w’Imana, ni ugukomeza gushyigikira urubyiruko rurimo kuririmba ni intego nihaye n’undi wese wabikenera numva namufasha yaba usanzwe uririmba, yaba usanzwe ataririmba".

Yanavuze ko iyi ndirimbo yakoranye na Pierre Salomon utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igamije gutanga ubutumwa ko uwizera Imana wese ashobora guhura n’ibigeragezo bikomeye, ariko ntacyo biba biteze kumutwara.

Ati: “Ubutumwa nashakaga gutanga, iyo ndirimbo nayanditse mu buryo bwo kubwira abantu ko kumenya Imana ukanayikorera, kuba usenga, kuba uri umuntu w’Imana, wizera, wirinda ikibi n’igisa nacyo kubera y’uko mu buryo bwa Gikiristo tubaho cyanecyane mu barokore, natanzemo ubutumwa buvuga ngo ibyo ntabwo byatuma udahura n’ibibazo, ndavuga ngo wageragezwa ivumbi rigatumuka.

Nkavuga ngo warwara, wafungwa, wapfusha, ibyago byose bikakugeraho kuko na Bibiliya iravuga ngo ibyago by’umukiranutsi ni byinshi ariko Uwiteka amukiza muri byose. Hanyuma nkavuga ngo nta gucika intege kuko gutabarwa kurahari."

REBA INDIRIMBO ICYIZERE YA THEO BOSEBABIREBA NA SALOMON PIERRE

Salomon Pierre yateye intambwe ikomeye mu muziki akorana indirimbo na Theo Bosebabireba

Theo Bosebabireba arangamiye guteza imbere impano nshya mu muziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...