Theo Bosebabireba azifatanya na James Niyonkuru mu gitaramo azamurikiramo Album i Bujumbura

Iyobokamana - 27/07/2025 7:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Theo Bosebabireba azifatanya na James Niyonkuru mu gitaramo azamurikiramo Album i Bujumbura

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana James Niyonkuru uri mu bagezweho mu gihugu cy’u Burundi, yatumiye Theo Bosebabireba mu giterane cyo kumurika Album igizwe n’indirimbo 12 yise ‘Senga’ kizaba tariki 16 Kanama 2025 i Bujumbura.

Mu ndirimbo 12 zigize Album ya James Niyonkuru harimo n'iyo yise ‘Senga’ yafatanyije na Theo Bosebabireba akaza no kuyitirira icyo giterane. Igitaramo ‘Senga Album Concert’, kizabera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, ku Kibuga cy’Umupira cya Kinama giherereye ahitwa Kinama.

James Niyonkuru yabwiye InyaRwanda ko gutumira Theo Bosebabireba ari ibintu bidasanzwe kuri we, kuko ngo basanzwe ari inshuti ariko akaba amufata nk’umukozi w’Imana wasizwe amavuta.

Yagize ati: "Ngiye gushyira hanze umuzingo wanjye nise ‘Senga’, hazaba harimo indirimbo 12. Rero natekereje ku nshuti yanjye Theo Bosebabireba kugira ngo azaze twifatanye, abakunzi be bo mu gihugu cy’u Burundi bazabashe kuzuzwamo imbaraga n’ubutumwa buri mu ndirimbo ze. Ni umuvandimwe akaba inshuti kandi yarakoze kwemera kuzaza kwifatanya natwe dore ko njye n’abandi tumubonaho amavuta y’Imana.”

James Niyonkuru asanga iyo Album ye ikwiriye kumvwa n’abantu bose kuko ngo harimo ubutumwa bwiza. Ati: "Nk’uko byumvikana mu izina ryayo, ni Album isaba abantu gusenga Imana, kwihana no kuzirikana urukundo rwayo. Ndasaba buri wese kuzaza kwifatanya natwe kugira ngo twumvane ubwo butumwa kandi bazayikunda kuko nayanditse ntekereza ku kiremwa muntu.”

Usibye Bosebabireba, iki gitaramo kizaririmbwamo n’abandi bahanzi barimo Basile Ndihokubwayo wamenyekanye mu Burundi kubera indirimbo zirimo ‘Chance za nyuma', 'Haracari ivyiringiro' n’izindi ndetse n’undi muhanzi witwa Daniel uzwi mu yitwa 'Coze'.

James Niyonkuru we yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana harimo Ntutinye, Inzira zanjye n'izindi.

‘Senga Album Concert' ni igiterane kizaba ku wa 16 Kanama 2025, guhera ku isaha ya Saa Saba z’amanywa ku Kibuga cy’umupira cya Kinama. 

Theo Bosebabireba agiye gutaramira mu Burundi

James Niyonkuru yavuze ko yatekereje gutumira Bosebabireba kuko asanzwe ari inshuti ye kandi akaba amufata nk'umukozi w'Imana wasizwe amavuta

Ni igiterane kizamurikirwamo Album iriho indirimbo 12 zirimo n'iyo James Niyonkuru yakoranye na Theo Bosebabireba 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...