Umwe mu bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo n’iyo yaje kwitirirwa “ BOSE BABIREBA”, Kuri ubu yashyize hanze amashuhso y’indirimbo ye nshya yitwa “Umutima Uragukumbuye”.

Theo Bose Babireba mu ndirimbo ye Umutima Uragukumbuye.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakorewe muri Gates Music hanyuma amashusho yayo atunganywa na Bridge Films uyu muhanzi arimo gukunda gukoreramo ibihangano bye muri iyi minsi. Uwafashe amashusho akaba ari Producer Gilbert.
Amashusho y’indirimbo “Umutima Uragukumbuye”, yafatiwe mu gihugu cy’uburundi kunkombe z’ikiyaga cya Tanganyika.

Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe kuri Tanganyika.
Mu gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo, Theo Bose Babireba akaba yanagize icyo atangaza kuri gahunda afite muri iyi minsi aho ateganya gukora no kumurika alubumu.
Theo yagize ati: “Mfite gahunda yo gukora amashusho y’indirimbo nyinshi nkaba nagwiza alubumu igizwe n’indirimbo z’amashusho.”
REBA INDIRIMBO UMUTIMA URAGUKUMBUYE HANO:
Theo avuga ko yifuza ko bitarenze ukwezi kwa Munani yaba amaze kurangiza gutegura amashusho y’indirimbo ze.
Uyu muhanzi ufite abakunzi batari bake kubera indirimbo ze ziruhura imitima ya benshi, avuga ko n’ubwo ataramenya amatariki neza azashyira ahagaragara alubumu ye muri uyu mwaka mu gitaramo azaba yateguye.
Indirimbo zose zigize iyi Alubumu ya Theo, zizategurirwa muri Bridge Films. Manager wayo Bwana Twahirwa Theo akaba yadungarije ko Bose Babireba amaze kubona uburyo bakoranye ku ndirimbo ya mbere yitwa IBYIRINGIRO yafatanyije na Liliane Kabaganza byatumye yifuza ko n’izindi ariho zakorerwa.
Theo yagize ati: “Gukorera alubumu yose muri Bridge byaturutse ku kifuzo cya Bose Babireba, twamukoreye indirimbo yitwa IBYIRINGIRO afatanya na Kabaganza tuyimukorera neza kandi ku gihe bituma yifuza ko n’izindi zose zisigaye amashusho yazo ari twe twazimukorera.”
Reba indirimbo IBYIRINGIRO ya Theo afatanyije na Liliane hano:
Bose Babireba akaba atangaza ko iyi alubumu ari gutegura igizwe n’indirimbo z’amashusho izaba iriho indirimbo 10 zose zasohotse muri uyu mwaka wa 2012, kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza kuzitaranagera ahagaragara.
Jean Paul IBAMBE.
