Ange Ingabire Kagame,
ubuheta bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku wa Gatandatu
Tariki 6 Nyakanga 2019 yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma. Nyuma y'amatsiko benshi bari bafite yo kumenya ubwo bwari bumeze, Ange Kagame yaje kuyabamara, abasangiza amafoto y'uko byagenze.
Mu makuru y’imyidagaduro abahanzi Mr. Kagame na Gisa Cy'Inganzo basohoye indirimbo bahuriyemo bise "Aracyamukunda". Si aba gusa kuko n’umuhanzi Mico the Best umenyerewe mu njyana ya Afrobeat nawe yashyize hanze indirimbo yasohokanye n'amashusho, indirimbo yise 'Twembi' aho aba agira umukobwa inama yo guhitamo umukunzi umwe hagati y'abahungu 2 aba atendeka.
Mu gace k'imikino mu
Rwanda hatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup aho tariki 6 Nyakanga 2019
ikipe ya APR FC yafunguye iyi mikino ikabasha no kwitwara neza aho yatsinze 1-0 naho kuya 7 Nyakanga Rayon Sports ikaba yarakinnye na TP Mazembe yabashije
gutsinda nayo 1-0.
Mu gace kanyuma, bimwe mu bitaramo byaranze Weekend y’icyumweru gishize umuhanzi Jules Sentore yaragijwe injyana Gakondo na Intore Masamba naho umuramyi Prosper Nkomezi akaba yarasutse amarira y'ibyishimo mu gitaramo cye "Ibasha Gukora live concert". Hanze y'u Rwanda, Gentil Misigaro uba muri Canada yakoreye igitaramo muri Amerika, Dallas igitaramo cyabimburiye ibitaramo yise 'Biratungana World Tour' aho azasenguruka ibihugu byinshi.
