Uyu
musore yahize abandi bahangamideli bakomeye mu karere, barimo Chris Couture wo
mu Burundi, Chris Bae, Matheo Studio, Savara wo muri Kenya, Izuba, Odeleira, na
Isano y’ibiremwa (Eracrone Brand), maze yegukana igihembo cy’umuhangamideli
mwiza (Best in Fashion Designer).
Mu
gihe abitabiriye bari mu byishimo by’umuziki, imideli ya ‘Icyacumi’ yigaragaje
mu buryo budasanzwe. Yari ishyize imbere imico y’Afurika iri mu mwambaro uhanitse,
ariko mu ishusho y’igihe cya none.
Buri
gikorwa cye cyasabaga ijisho n’ubwenge. Iyo ‘moderi’ ye yageraga ku rubyiniro,
abantu bahagurukaga, abandi bakagaragaza ibimenyetso by’uko hari igihangano
cyavukiye imbere yabo.
Akanama
Nkemurampaka kari kagizwe n’abantu bakomeye mu myidagaduro n’imideli ku rwego
mpuzamahanga: Mutesi Jolly, wabaye Miss Rwanda 2016, Go Mozie, umujyanama
w’ibyamamare ku isi uzwi mu ruhando rw’imideli mpuzamahanga, na Ifeanyi Nwune,
umuhanga mu myambaro ukomoka muri Nigeria.
Aba
bagize akanama bashimye uburyo Icyacumi yerekanye umurongo uhamye n’ubutumwa
bwimbitse, bituma bamugenera intsinzi idashidikanywaho.
Igihembo
cyari cyateganyijwe n’umuririmbyi mpuzamahanga Sherrie Silver, washyizeho iri
rushanwa, cyari Miliyoni 1 Frw. Ariko byose byahindutse mu kanya gato ubwo umwe
mu bagize Akanama Nkemurampaka yagaragazaga ko amafaranga yateganyijwe ari make
ugereranyije n’urwego rw’abahatana.
Sherrie
Silver ubwe yavuze uko byagenze. Ati “Uwo twakoranye yabajije amafaranga
nateganyije, mubwira ko ari Miliyoni 1 Frw. Ariko yarambwiye ati ‘ayo ni make,
nzayamwishyurira’. Ntabwo navuga amazina ye, ariko niwe watanze ayo madorali
5000 yo guhemba.”
Aya
$5000, angana na 7,247,500 Frw, yahise ahabwa ‘Icyacumi’ nk’umuhangamideli
watsinze, ibintu byatunguranye kandi byashimishije benshi bari aho.
Ku
rubyiniro, ubwo yatangazwaga nk’uwatsinze, umuhanzi w’imideli wa Icyacumi 10
yagaragaje ibyishimo. Yashimiye Sherrie Silver n’abari bagize Akanama
Nkemurampaka, avuga ko iyi ntsinzi itari iye wenyine, ahubwo ari
iy’abanyamideli bose b’Abanyafurika bakomeje kurwana no kuzamura urwego rwabo.
Sherrie
Silver, washyizeho iri rushanwa, yavuze ko yari agamije guteza imbere impano
z’Abanyafurika zifite icyerekezo cyagutse.
Ibi
birori bya The Silver Gala 2025 byabaye umwanya wo kugaragaza ko impano nyazo
zifite ubushobozi bwo kurenga imbibi. Uyu muhangamideli w’Umunyarwanda yasize
yanditse amateka— atari ku bwo gutsinda gusa, ahubwo no ku bwo kugaragaza ko
ubuhanzi bushobora guhindura amateka y’ubuzima.

Umuhanzi w’imideli mwiza mu birori bya ‘The Silver Gala’ yabaye ‘Icyacumi’, ahembwa 5,000$
LEE YAHIZE ABANDI ABASORE MU GUSERUKA NEZA MU BIRORI 'THE SILVER GALA'
BUTERA KNOWLESS AKIVA KU RUBYINIRO TWAGANIRIYE ATUBWIRA UKO YIYUMVA
ABANA BO MURI SHERRIE SILVER FOUNDATION BATANZE IBYISHIMO MU BIRORI BYIHARIYE
