Ibi byabaye ubwo Johnson yari mu kiganiro cya Kiss FM cyari kiyobowe na Tyler West, aho baganiraga ku ruhare rwe nka Maui, imana yo mu nyanja agaragara muri filime ya Moana.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Metro, mu gihe ikiganiro cyari kigeze ku bijyanye no koga no ku nyanja, umunyamakuru yamubajije ati: "What’s your stroke of choice?" ashaka kumenya uburyo akunda koga (nk'uburyo bwa freestyle, breaststroke cyangwa butterfly).
Icyakora, Johnson yumvise nabi icyo kibazo, atekereza ko "stroke" ari ijambo rifite ikindi gisobanuro kijyanye n'ubuzima bwite bw'abakundana. Nyuma yo guseka gato, yahise asubiza ati: "Domination."
Ako kanya umunyamakuru Tyler West yahise amusobanurira ko yavugaga uburyo bwo koga, agira ati: "Njye navugaga ibyo koga." Johnson na we yahise amenya ko yibeshye, aratangara ati: "Oh! Maui! Inyanja! Njye nari nabyumvise ukundi."
Nyuma yaho yasangije amashusho y'icyo kiganiro kuri Instagram, avuga ko yari ananiwe kubera ingendo nyinshi no kwamamaza filime, bituma atumva neza ikibazo yabajijwe. Yanditse ati: "Mu by'ukuri natekereje ko ambajije ubundi bwoko bwa 'stroke'. Nkeneye kuruhuka no kurya neza."
Iyo videwo yahise ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi be benshi bagaragaje ko basekejwe n'uko yahise asubiza atabanje gusobanukirwa neza ikibazo. Hari abavuze ko na bo bibabayeho, bakumva ikibazo nk'uko Johnson yacyumvise.
Iri kosa
ryabaye mu gihe Dwayne Johnson ari mu rugendo rwo kwamamaza filime ya Moana
(2026), aho yongeye gukina nka Maui, afatanyije n'umukinnyi mushya Catherine
Laga'aia uzaba akina nka Moana. Biteganyijwe ko iyi filime izatangira
kwerekanwa muri sinema ku wa 10 Nyakanga 2026.




