Uyu muhanzi wabonye izuba tariki 2 Ukuboza 1999,
avuka mu muryango w’abana babiri, abahungu babiri. Aherutse gusoza amashuri ye
yisumbuye.
Ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite abavandimwe mu
muziki barimo umuraperi Ish Kevin banakoranye indirimbo ‘Chance’, Logan Joe n’abandi.
Mugisha Prince avuga ko yakuze ashaka kuba umukinnyi w’umurapira
w’amaguru, ariko impano y’umuziki yaganjije muri we.
Avuga ko ku myaka 15 y’amavuko ari bwo yatangiye kuwiyumvamo,
abari hafi ye barimo umubyeyi we bamubwira ko biteguye kumushyigikira.
Uyu muhanzi ari gufashwa mu muziki na Label yitwa The
Gat Entertainment. Yabwiye INYARWANDA, ko inzozi ze ari ugukora umuziki
ukazamufasha kuririmbira ku rubyiniro rukomeye ku Isi, kandi agashyira
itafari rye ku muziki w’u Rwanda.
Ati “Ndashaka kuba umuhanzi mpuzamahanga. Ndashaka kuzahagarara
kuri ‘stage’ nini kandi mpuzamahanga. Ndifuza guhagararira Igihugu cyanjye nk’umuhanzi
Mukuru."
The Nature yavuze ko mu rwego rwo kwinjira neza mu
muziki, yahisemo gufata umwanya uhagije wo gutunganya Ep ye ya mbere yise ‘Umva
Vibe’. Iriho indirimbo nka ‘Waitress’ yakoranye na Gabiro Guitar, ‘Mfatirana’, ‘Slay’
ndetse na ‘Chance’.
Avuga ko yatekereje gukora indirimbo zibyinitse kuri
EP ye, mu rwego rwo kumvikanisha ubuhanga bwe mu muziki. Ariko kandi ngo byari
no mu murongo wo gufasha abakunda izi ndirimbo.
Ati “EP nayise ‘Umva vibe’ kubera igitekerezo nagize
cyo kumvisha abantu indirimbo zibyinitse. Kandi kuri njye, nemera ko kwiyumva
neza biba bikenewe ahantu hose."
The Nature avuga ko gukorana indirimbo na Gabiro Guitar kuri EP ye byaturutse ku bushuti bafitanye, no kuba nawe yaramufashije mu ndirimbo ye ‘Igikwe’. Anavuga ko hafi 90% by’indirimbo ‘Koma’ ya Gabiro ari we wayanditse.
Avuga ko gukorana na Gabiro byamwigishije gukunda
akazi kandi akakitangira. Uyu muhanzi avuga ko asaba abantu kumushyigikira
muri uru rugendo rw’umuziki yinjiyemo.
Ati “Ikindi nababwira ni uko nsabye abanyarwanda
kunshyigikira bakankurikirana, ku mbuga nkoranyambaga zose nkoresha ‘The Nature Rwanda’."
The Nature yasohoye EP y’indirimbo eshanu imwinjiza mu
kibuga cy’umuziki byeruye

The Nature yavuze ko yagize uruhare ku ndirimbo z’abahanzi
batandukanye barimo Gabiro Guitar bakoranye

The Nature ari gufashwa mu muziki na Label yitwa The
Gat Entertainment
">
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘CHANCE’ THE NATURE YAKORANYE NA ISH KEVIN
