Kuri ubu uwari utahiwe ni umukinnyi wa filime, umuririmbyi, umutahira akaba n’umushyushyarugamba mu misango y’ubukwe, n’ibindi… Kalisa Erneste wamenyekanye cyane nka Samusure. Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko, nk’uko abisobanura muri iki kiganiro ubona mu mashusho yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu mu Bugarama (mu ntara y’uburengerazuba) mu 1977, yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza akaba yarakuwemo n’amarozi, ni uko atangira inzira ye iruhije kugeza aho ageze ubu.
Samusure yakoze mu mirima y’umuceli, acuruza ikarito, aba umunyonzi, arogosha, akora akazi ko murugo, akora akazi ko gucunga umutekano kuri ULK (Securité) n’ibindi, yihanganiye ubu akaba ari icyamamare aho yemeza ko ari mu mubare w’abantu badashobora kuburara ku isi.
