Irihose avuga ko hari abantu benshi ku isi bahura n’ibibazo bitandukanye ariko bikaba bitagaragarira abandi. Atanga urugero rw’umwana wicaye mu ishuri ariko akumva amajwi adasobanutse, umukobwa ukiri muto wibona binyuze mu bikomere byo mu mateka ye;
Ndetse n’umunyeshuri wa kaminuza uhisha inzara afite ariko agakomeza gusangira n’abandi duke afite. Avuga ko izi ari zimwe mu ngero z’abantu yagiye aba mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe.
Igitabo cye nticyibanda ku ntsinzi umuntu agaragariza hanze gusa. Ahubwo, “The Invisible Work” ni igitabo gisobanura urugendo rw’ibikorwa byo mu mutima no mu bitekerezo umuntu akora kugira ngo yimenye, yisobanukirwe kandi yongere yiyubake, cyane cyane iyo ibihe, umuco n’abantu bamukikije bimwereka ishusho itandukanye n’uwo ari we.
David Irihose agaragaza ko kimwe mu bitekerezo by’ingenzi biri muri iki gitabo yamaze gushyira kuri Amazon ari uguhindura imitekerereze iva ku kubaho ushaka kurokoka gusa, ikagera ku rwego rwo kwitegura kubaka ubuzima bufite intego.
Ati: "Igitabo ni nk’ikarita ifasha umuntu guhindura imitekerereze, akava mu buryo bwo gutekereza bushingiye ku kurokoka gusa, akajya mu buryo bwo gutekereza bumufasha kubaka."
Ku muntu wigeze kwiyumva nk’umunyamahanga mu buzima bwe bwite cyangwa akumva yaragumye hagati y’uwo ari we n’uwo yifuza kuba we, Irihose amutumira kongera kwisanga no kumenya indangagaciro n’uw’ukuri ari we.
Iki gitabo kandi gifite ishingiro rikomeye mu buzima bw’umwanditsi. David Irihose yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma amara imyaka isaga 11 ari impunzi muri Kenya. Ni na ho yashingiye imiryango "Unashamed Charity Organisation" na Jikubali Africa, imiryango yombi ikorera muri Kenya.
Yarangije amasomo muri Kisii University mu 2024, nyuma y’uwo mwaka yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri gahunda ya UNHCR yo gutuza impunzi mu bindi bihugu.
Mu 2026, Irihose yatangije gahunda yise 5,000 Futures, igamije gufasha no gusubiza icyizere abantu 5,000 b’impunzi muri Afurika. Yakomeje ibikorwa bye byo kubaka, gufasha no guharanira ko abantu bimuwe mu byabo bahabwa agaciro kabo n'amahirwe yo guteza imbere ubushobozi bafite.
“The Invisible Work” ni iki?
Mu buryo bwagutse, “The Invisible Work” ni igitabo kivuga ku murimo ukorwa n’umuntu imbere muri we—umurimo wo kwimenya, guhindura imitekerereze, gukira ibikomere by’amateka, no kuva mu buzima bwo guhora ahanganye n’ibimukikije akajya mu buzima bwo kubaka ejo hazaza.
Umwanditsi w'iki gitabo, Irihose ashyira ubuzima bwe nk’idirishya umusomyi areberamo, ariko intego si ukuguma ku nkuru ye. Ahubwo ashaka ko umusomyi abasha kureba muri urwo rugendo maze na we akibonamo, akamenya umuntu nyawe ari we n’uwo ashaka kuba we.
“The Invisible Work”, nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’igitabo, ni ubutumire bwo kwireba imbere, kumenya agaciro kawe no gutinyuka kuva ku rwego rwo kurokoka ubuzima ujya ku rwego rwo kubwiyubakiramo ubuzima ushaka. [Kanda HANO ube watnga iki gitabo].
"Igitabo ni nk’ikarita ifasha umuntu guhindura imitekerereze, akava mu buryo bwo gutekereza bushingiye ku kurokoka gusa, akajya mu buryo bwo gutekereza bumufasha kubaka." David Irihose



David Irihose yashyize hanze igitabo yise “The Invisible Work” yanditse ashingiye ku rugendo rwe bwite rw’ubuzima
