The Changer's Ministries yateguye igitaramo yatumiyemo Cornerstone na Injili Bora

Iyobokamana - 12/05/2026 1:31 PM
Share:

Umwanditsi:

The Changer's Ministries yateguye igitaramo yatumiyemo Cornerstone na Injili Bora

The Changer's Ministries yateguye igitaramo gikomeye cyiswe Heart Changer's Concert, igitaramo giteganyijwe kubera mu mujyi wa Kigali, kikazahuza abaririmbyi n’amakorali atandukanye mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo ni igikorwa kizajya kiba ngarukamwaka, kikaba kigamije gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu kwegera Kristo binyuze mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana.

Intego y’iki gitaramo ishingiye mu ijambo riboneka muri Matayo 28:19-20, ahagira hati: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa...” Ibi bigaragaza umuhamagaro wo kugeza ubutumwa bwiza kuri bose.

Aganira na inyaRwanda, Byishimo André, umwe mu bayobozi ba The Changer's Ministries, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bategura iki gitaramo ari uguhindurira abantu Kristo.

Yagize ati: “Twateguye iki gitaramo kugira ngo abantu bahindukirire Kristo, babone agakiza kandi bongere guhemburwa mu buryo bw’umwuka.”

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 14 Kamena 2026, kikazabera kuri UEBR Church Nyarugenge guhera saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Muri iki gitaramo, The Changer's Ministries izafatanya na Cornerstone Choir yo muri UEBR Nyarugenge ndetse na Injili Bora Choir yo muri EPR. Umwigisha w’ijambo ry’Imana azaba ari Evangelist Boniface.

Abategura iki gitaramo barasaba abantu bose kuzakitabira no gusangiza ubu butumire inshuti n’abavandimwe kugira ngo benshi bazungukire muri uwo mugoroba w’umugisha.

The Changer's Ministries yateguye igitaramo ngarukamwaka cyiswe Heart Changer's Concert


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...