Iki gitaramo cyiswe “Verses of Renewal Concert” kizaba
umwanya wo guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel, cyane cyane abakunda
indirimbo zirangwa n’amajwi meza, ubutumwa bwubaka imitima n’imicurangire
itandukanye n’iyo benshi bamenyereye.
Ni igitaramo gifite igisobanuro cyihariye kuri iri tsinda,
kuko kije mu gihe ryizihiza imyaka 11 rimaze mu rugendo rwo kuririmba indirimbo
zisingiza Imana no kugeza ubutumwa bw’ivugabutumwa ku bantu banyuranye.
Umuyobozi wa The Bright Five Singers, Mugwaneza Jean Marie
Vianney, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo ari ingenzi mu mateka y’iri tsinda,
haba mu kwizihiza ibyo rimaze kugeraho no mu gukomeza ubutumwa ryiyemeje kugeza
ku bantu binyuze mu muziki.
Yagize ati: “Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rwacu, kuko
kizaba tunizihiza imyaka 11 ishize dukora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Ariko kandi tuzakora iki gitaramo tunafasha abantu kwitegura kwizihiza iminsi
mikuru isoza umwaka wa 2026.”
Ubu butumwa bugaragaza ko “Verses of Renewal Concert”
itagamije gusa gususurutsa abazacyitabira, ahubwo inateganyijwe nk’umwanya wo
gutekereza ku rugendo rw’ubuzima, gukomeza kwizera no kwinjira mu mpera z’umwaka
umutima ufite icyizere.
Indirimbo
zisingiza Imana n’izizwi muri Karahanyuze zizaba ziri mu byitezwe
Mu byo The Bright Five Singers yateguye, harimo indirimbo
zisingiza Imana zirimo izo iri tsinda ryihimbiye ndetse n’iz’abandi bahanzi
izaririmba mu buryo bwayo bwihariye.
Iri tsinda rizifashisha injyana ya Pop-Opera, izwiho guhuza
ubuhanga bw’amajwi n’imiririmbire irimo ubuhanga bwihariye, kugira ngo rigeze
ku bazitabira igitaramo umuziki ugaragaza umwihariko waryo.
Abazitabira kandi bazabona umwanya wo kuryoherwa n’indirimbo
zisanzwe zikundwa n’abantu benshi, zirimo izamenyekanye mu biganiro n’indirimbo
byo mu bihe bya Karahanyuze.
Ibi bizatuma igitaramo kiba umwanya wo guhuza ubutumwa
bw’indirimbo zihimbaza Imana n’ibyishimo bishingiye ku ndirimbo zifite amateka
mu muziki nyarwanda.
Ni uburyo iri tsinda rishobora kwegeramo abantu bafite
ibyifuzo bitandukanye mu muziki, kuva ku bakunda indirimbo za Gospel kugeza ku
bakunda indirimbo zirangwa n’amajwi ahambaye n’izibutsa ibihe byashize.
The
Bright Five Singers, urugendo rw’imyaka 11 rwanyuze mu guhinduka no gusigasira
umwimerere
The Bright Five Singers yashinzwe mu 2015 n’abasore batanu
bahuriye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Butare. Icyo gihe bari bafite
intego yo gushinga itsinda ririmba rigizwe n’amajwi y’abagabo gusa, rikibanda
ku njyana n’imiririmbire bifite umwihariko.
Iri tsinda ryavutse nyuma y’amahugurwa y’imiririmbire yari
amaze iminsi abera mu Rwanda, yatanzwe n’umuhanga mu kuririmba Opera witwa
Bellobo. Ayo mahugurwa yabaye imwe mu ntandaro zatumye abo basore bagira
igitekerezo cyo guhuriza hamwe impano zabo, bakubaka itsinda rifite
imiririmbire yihariye.
Mu myaka yakurikiyeho, bamwe mu baritangije bagiye bahabwa
izindi nshingano mu Rwanda no hanze yarwo, bituma hajyamo abandi baririmbyi
bakomeza ibikorwa byaryo. Nubwo abaryinjiyemo bagiye bahinduka, itsinda ryakomeje
guharanira gusigasira umwimerere waryo no gukomeza urugendo ryatangiye.
Mu bikorwa by’iri tsinda harimo ibitaramo bitandukanye
ryagiye rikora, ndetse n’Album ebyiri rimaze gushyira hanze. Iya mbere ni
“Musabe Muzahabwa”, yasohotse mu 2017, ikurikirwa na “Ineza Yayo”, yasohotse mu
2023.
Izo Album zigaragaza urugendo rw’iri tsinda mu guhanga no
kugeza ku bakunzi baryo indirimbo zifite ubutumwa bw’iyobokamana, ari na byo
bikomeje kuranga ibikorwa byaryo.
Kugeza ubu, The Bright Five Singers igizwe na Mugwaneza Jean
Marie Vianney, Nezerwa Nshuti Arsène, Nzayituriki Glibert, Hagabimana Gilbert
na Micomyiza Rukundo Augustave.
“Humura”,
Album nshya yitezweho ubutumwa bwo gukomeza imitima
Uretse igitaramo cyo kwizihiza imyaka 11, The Bright Five
Singers yanatangaje ko iri gutegura Album nshya yise “Humura”.
Nk’uko izina ryayo ribigaragaza, iyi Album izibanda ku
ndirimbo zifite ubutumwa bwo guhumuriza abantu, kubakomeza mu bihe bikomeye no
kubafasha gukomeza kugira icyizere.
Iyi ni imwe mu ntego zigaragaza icyerekezo cy’iri tsinda mu
muziki: gukoresha impano yaryo mu gutanga ubutumwa burenga imyidagaduro,
bukagera no ku mitima y’abanyura mu bihe bitandukanye by’ubuzima.
Mu ndirimbo zaryo zizwi harimo “Uhoraho Waramfashe”, “Found
by Grace” na “Erega Nyagasani Niringiye Impuhwe Zawe”. Hari kandi indirimbo
“Zuba Ryanjye”, iri tsinda ryasubiyemo mu buryo waryo, ndetse na “Nyiribambe
Ndaje Unyakire”.
Izi ndirimbo zigaragaza uburyo iri tsinda rihuza indirimbo
zishingiye ku kwizera n’uburyo bwo kuririmba bwubakiye ku majwi ahuza neza, ari
na byo birigira iryihariye mu muziki wa Gospel nyarwanda.
Mu gihe umwaka wa 2026 wegereza impera, igitaramo “Verses of
Renewal Concert” ni umwe mu myanya The Bright Five Singers izifashisha mu
guhura n’abakunzi bayo, ikabagezaho ubutumwa bwo kwizera, guhumurizwa no
kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka bafite icyizere gishya.
Iri tsinda ryahamagariye abakunzi b’umuziki n’Abanyarwanda
muri rusange kuzitabira iki gitaramo, bakifatanya na ryo kwizihiza imyaka 11
rimaze mu muziki no gukomeza guteza imbere injyana ya Pop-Opera na Gospel mu
Rwanda.
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo
2026, kuri Kigali Marriott Hotel, guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).
The Bright Five Singers igiye kwizihiza imyaka 11 imaze ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, ibinyujije mu gitaramo “Verses of Renewal Concert” kizaba umwanya wo gusangira n’abakunzi bayo ubutumwa bw’ukwizera n’icyizere

Indirimbo zisingiza Imana n’izamenyekanye muri Karahanyuze ni zimwe mu zizasusurutsa abazitabira igitaramo cya The Bright Five Singers

Nyuma ya Album “Musabe Muzahabwa” yasohotse mu 2017 na “Ineza Yayo” yo mu 2023, The Bright Five Singers yatangaje ko iri gutegura Album nshya yise “Humura”, izibanda ku ndirimbo zihumuriza abantu, zibakomeza kandi zikabaha icyizere

The Bright Five Singers yatumiye abakunzi b’umuziki n’Abanyarwanda muri rusange mu gitaramo “Verses of Renewal Concert” kizaba tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 11 imaze mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo
