The Bright Five Singers igiye gukora igitaramo kizinjiza abantu mu Minsi Mikuru isoza 2026

Imyidagaduro - 11/10/2026 12:39 PM
Share:

Umwanditsi:

The Bright Five Singers igiye gukora igitaramo kizinjiza abantu mu Minsi Mikuru isoza 2026

Itsinda The Bright Five Singers rimaze imyaka 11 rikoresha umuziki mu ivugabutumwa, ryateguye igitaramo cyihariye rizifashisha mu kwizihiza urugendo rumaze imyaka irenga icumi, rinategura abakunzi baryo n’Abanyarwanda muri rusange kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2026.

Iki gitaramo cyiswe “Verses of Renewal Concert” kizaba umwanya wo guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel, cyane cyane abakunda indirimbo zirangwa n’amajwi meza, ubutumwa bwubaka imitima n’imicurangire itandukanye n’iyo benshi bamenyereye.

Ni igitaramo gifite igisobanuro cyihariye kuri iri tsinda, kuko kije mu gihe ryizihiza imyaka 11 rimaze mu rugendo rwo kuririmba indirimbo zisingiza Imana no kugeza ubutumwa bw’ivugabutumwa ku bantu banyuranye.

Umuyobozi wa The Bright Five Singers, Mugwaneza Jean Marie Vianney, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo ari ingenzi mu mateka y’iri tsinda, haba mu kwizihiza ibyo rimaze kugeraho no mu gukomeza ubutumwa ryiyemeje kugeza ku bantu binyuze mu muziki.

Yagize ati: “Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rwacu, kuko kizaba tunizihiza imyaka 11 ishize dukora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. Ariko kandi tuzakora iki gitaramo tunafasha abantu kwitegura kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2026.”

Ubu butumwa bugaragaza ko “Verses of Renewal Concert” itagamije gusa gususurutsa abazacyitabira, ahubwo inateganyijwe nk’umwanya wo gutekereza ku rugendo rw’ubuzima, gukomeza kwizera no kwinjira mu mpera z’umwaka umutima ufite icyizere.

Indirimbo zisingiza Imana n’izizwi muri Karahanyuze zizaba ziri mu byitezwe

Mu byo The Bright Five Singers yateguye, harimo indirimbo zisingiza Imana zirimo izo iri tsinda ryihimbiye ndetse n’iz’abandi bahanzi izaririmba mu buryo bwayo bwihariye.

Iri tsinda rizifashisha injyana ya Pop-Opera, izwiho guhuza ubuhanga bw’amajwi n’imiririmbire irimo ubuhanga bwihariye, kugira ngo rigeze ku bazitabira igitaramo umuziki ugaragaza umwihariko waryo.

Abazitabira kandi bazabona umwanya wo kuryoherwa n’indirimbo zisanzwe zikundwa n’abantu benshi, zirimo izamenyekanye mu biganiro n’indirimbo byo mu bihe bya Karahanyuze.

Ibi bizatuma igitaramo kiba umwanya wo guhuza ubutumwa bw’indirimbo zihimbaza Imana n’ibyishimo bishingiye ku ndirimbo zifite amateka mu muziki nyarwanda.

Ni uburyo iri tsinda rishobora kwegeramo abantu bafite ibyifuzo bitandukanye mu muziki, kuva ku bakunda indirimbo za Gospel kugeza ku bakunda indirimbo zirangwa n’amajwi ahambaye n’izibutsa ibihe byashize.

The Bright Five Singers, urugendo rw’imyaka 11 rwanyuze mu guhinduka no gusigasira umwimerere

The Bright Five Singers yashinzwe mu 2015 n’abasore batanu bahuriye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Butare. Icyo gihe bari bafite intego yo gushinga itsinda ririmba rigizwe n’amajwi y’abagabo gusa, rikibanda ku njyana n’imiririmbire bifite umwihariko.

Iri tsinda ryavutse nyuma y’amahugurwa y’imiririmbire yari amaze iminsi abera mu Rwanda, yatanzwe n’umuhanga mu kuririmba Opera witwa Bellobo. Ayo mahugurwa yabaye imwe mu ntandaro zatumye abo basore bagira igitekerezo cyo guhuriza hamwe impano zabo, bakubaka itsinda rifite imiririmbire yihariye.

Mu myaka yakurikiyeho, bamwe mu baritangije bagiye bahabwa izindi nshingano mu Rwanda no hanze yarwo, bituma hajyamo abandi baririmbyi bakomeza ibikorwa byaryo. Nubwo abaryinjiyemo bagiye bahinduka, itsinda ryakomeje guharanira gusigasira umwimerere waryo no gukomeza urugendo ryatangiye.

Mu bikorwa by’iri tsinda harimo ibitaramo bitandukanye ryagiye rikora, ndetse n’Album ebyiri rimaze gushyira hanze. Iya mbere ni “Musabe Muzahabwa”, yasohotse mu 2017, ikurikirwa na “Ineza Yayo”, yasohotse mu 2023.

Izo Album zigaragaza urugendo rw’iri tsinda mu guhanga no kugeza ku bakunzi baryo indirimbo zifite ubutumwa bw’iyobokamana, ari na byo bikomeje kuranga ibikorwa byaryo.

Kugeza ubu, The Bright Five Singers igizwe na Mugwaneza Jean Marie Vianney, Nezerwa Nshuti Arsène, Nzayituriki Glibert, Hagabimana Gilbert na Micomyiza Rukundo Augustave.

“Humura”, Album nshya yitezweho ubutumwa bwo gukomeza imitima

Uretse igitaramo cyo kwizihiza imyaka 11, The Bright Five Singers yanatangaje ko iri gutegura Album nshya yise “Humura”.

Nk’uko izina ryayo ribigaragaza, iyi Album izibanda ku ndirimbo zifite ubutumwa bwo guhumuriza abantu, kubakomeza mu bihe bikomeye no kubafasha gukomeza kugira icyizere.

Iyi ni imwe mu ntego zigaragaza icyerekezo cy’iri tsinda mu muziki: gukoresha impano yaryo mu gutanga ubutumwa burenga imyidagaduro, bukagera no ku mitima y’abanyura mu bihe bitandukanye by’ubuzima.

Mu ndirimbo zaryo zizwi harimo “Uhoraho Waramfashe”, “Found by Grace” na “Erega Nyagasani Niringiye Impuhwe Zawe”. Hari kandi indirimbo “Zuba Ryanjye”, iri tsinda ryasubiyemo mu buryo waryo, ndetse na “Nyiribambe Ndaje Unyakire”.

Izi ndirimbo zigaragaza uburyo iri tsinda rihuza indirimbo zishingiye ku kwizera n’uburyo bwo kuririmba bwubakiye ku majwi ahuza neza, ari na byo birigira iryihariye mu muziki wa Gospel nyarwanda.

Mu gihe umwaka wa 2026 wegereza impera, igitaramo “Verses of Renewal Concert” ni umwe mu myanya The Bright Five Singers izifashisha mu guhura n’abakunzi bayo, ikabagezaho ubutumwa bwo kwizera, guhumurizwa no kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka bafite icyizere gishya.

Iri tsinda ryahamagariye abakunzi b’umuziki n’Abanyarwanda muri rusange kuzitabira iki gitaramo, bakifatanya na ryo kwizihiza imyaka 11 rimaze mu muziki no gukomeza guteza imbere injyana ya Pop-Opera na Gospel mu Rwanda.

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, kuri Kigali Marriott Hotel, guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

 

The Bright Five Singers igiye kwizihiza imyaka 11 imaze ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, ibinyujije mu gitaramo “Verses of Renewal Concert” kizaba umwanya wo gusangira n’abakunzi bayo ubutumwa bw’ukwizera n’icyizere


Indirimbo zisingiza Imana n’izamenyekanye muri Karahanyuze ni zimwe mu zizasusurutsa abazitabira igitaramo cya The Bright Five Singers


Nyuma ya Album “Musabe Muzahabwa” yasohotse mu 2017 na “Ineza Yayo” yo mu 2023, The Bright Five Singers yatangaje ko iri gutegura Album nshya yise “Humura”, izibanda ku ndirimbo zihumuriza abantu, zibakomeza kandi zikabaha icyizere


The Bright Five Singers yatumiye abakunzi b’umuziki n’Abanyarwanda muri rusange mu gitaramo “Verses of Renewal Concert” kizaba tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 11 imaze mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...