Iyi ndirimbo yo gushima Imana yahimbwe na Mugabe Jean
Jacques Bertrand uri mu batangije The Bright Five Singers izwi mu ndirimbo
zitandukanye. Mugabe ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
The Bright Five Singers babwiye INYARWANDA ko iyi
ndirimbo ishishikariza ikiremwa muntu kwemera ineza ya Nyiribiremwa ikaganza
amakuba gihura na yo; inzara, uburwayi, akagambane ko kuri iyi si, urupfu,
ubushomeri, ndetse n'ibindi byose bihangayikisha ahubwo kikarushaho kumushimira
ingabire adahwema kuyihunda.
Iri tsinda ryabonye izuba ku itariki ya 15 Ukwakira
2016 rivukira muri Paruwasi Katedarali ya Mutagatifu Mikayeli (Saint Michel)
rikaba rigizwe n'abasore batandatu bagize amajwi ane ndetse n'ibicurangisho.
Rigizwe na Nizeyimana Niyituriki Denys, Ndoli Ndahiro
Pacis Eusèbe, Niyonkuru Fabrice, Karangwa Kwizera Fabrice, Niyonzima Oreste na
Mugwaneza Jean Marie Vianney.
The Bright Five Singers ifite intego nyamukuru yo
gufasha imbaga y'Imana gusenga no kuyisingiza binyuze mu ndirimbo.
Iri tsinda rizwi mu ndirimbo zirimo ‘Musabe muzahabwa’,
Ngirira imbabazi’, ‘Dusingize Imana’, ‘Uhoraho Nyirimpuhwe aragukunda’, ‘Sangwa
Mariya’ n’izindi.
The Bright Five Singers bafite imishinga irimo gutegura no kumurika album yabo ya kabiri, gukomeza gukora indirimbo zifasha ikiremwa muntu gusingiza Imana ndetse no gutanga ubutumwa bw'ihumure ndetse no kubana neza mu mahoro.
The Bright Five Singers basohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Ineza yayo’
The Bright Five Singers batangaje bari gukora kuri album yabo ya kabiri
Indirimbo ‘Ineza yayo’, ishishikariza ikiremwa muntu
kwemera ineza ya Nyiribiremwa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INEZA YAYO’ YA THE BRIGHT FIVE SINGERS