The Bright 5 Singers bizihije isabukuru y’imyaka 10 bamaze mu muziki– AMAFOTO

Imyidagaduro - 06/10/2025 8:24 AM
Share:

Umwanditsi:

The Bright 5 Singers bizihije isabukuru y’imyaka 10 bamaze mu muziki– AMAFOTO

Itsinda rya Bright 5 Singers ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ryakoze igitaramo mbaturamugabo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaze mu muziki banyura imitima y’abatari bacye.

Ni igitaramo cyaraye kibereye muri Kigali Marriott Hotel cyitabirwa n’abantu mu ngeri zitandukanye by'umwihariko abakunda umuziki w’umwimerere mu majwi meza dore ko Bright 5 Singers bamenyerewe muri uwo mujyo w’amajwi meza.

Aba basore bari bamaze igihe bitegura gususurutsa no kunyura abazitabira igitaramo cyabo, baririmbye indirimbo zabo zakunzwe cyane ndetse n’iz'abandi basubiyemo mu gihe cy’amasaha arenga atatu bari imbere y’abafana babo.

Muri ayo masaha baririmba, banyuzagamo bagasobanura indirimbo bagiye kuririmba ndetse bagashima cyane urukundo abantu baberetse kuva bakwihuza bagatangira gukora umuziki.

Iri tsinda ryaririmbye mu njyana zitandukanye mu ndimi nyinshi ariko kandi bakanyuzamo zimwe mu ndirimbo zo hambere basubiyemo bashyira mu majwi meza cyane byatumye buri wese witabiriye igitaramo cyabo ataha amwenyura.

The Bright Five Singers ikorera ivugabutumwa muri Paroisse Cathédrale Saint Michel igizwe n’abasore bafite intego yo gufasha Abakristu gusenga basingiza Imana ndetse no kwitagatifuza binyuze mu ndirimbo.

Batangiye ivugabutumwa ku wa 15 Ukwakira 2015 ari abasore batanu ari bo Mugabe Jean Jacques Bertrand, Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper na Mutesa Rukundo Christian.

Uko iminsi yagiye yicuma hari abagiye bajya mu bundi butumwa mu mahanga bagasimbuzwa abandi hagiye hiyongeramo nka Niyonkuru Fabrice, Karangwa Kwizera Fabrice na Mugwaneza Jean Marie Vianney.

Nyuma y’imyaka ibiri batangiye urugendo rw’umuziki, bashyize hanze Album ya mbere bise ‘Musabe Muzahabwa’.

The Bright Five Singers batanze ibyishimo mu bitaramo bitandukanye batumiwemo n’ibyo biteguriye. Bafasha andi makorali mu miririmbire, cyane cyane bigisha indirimbo ndetse no kugorora ijwi.

Aba baririmbyi kandi, bakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo ku bantu batandukanye bikabafasha kwiyubaka no gukomera ku mpano y’ubuzima itangwa n’Imana. Bafite kandi abavandimwe bafatanya kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza barimo Umuryango witwa Bright Five Singers Family.

Bifatanya kandi n’abantu batandukanye mu kwizihiza iminsi Mikuru mu gitambo cya Missa harimo ubukwe, Batisimu, amasabukuru, Missa zo gushima Imana, Missa zo gutabara abagize ibyago no kubafata mu mugongo.

Iri tsinda rizwi mu ndirimbo nka 'Dusingize Imana' yakunzwe cyane n'abatari bake, 'Roho ngwino utumurikire' yagiye hanze muri Kamena 2020, ‘Ndi Umukristu’, ‘Ngirira imbabazi’, ‘Abana warazwe’ n’izindi nyinshi ushobora gusanga ku rubuga rwa Youtube.

The Bright 5 Singers bakoze igitaramo mbaturamugabo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 bamaze mu muziki

The Bright 5 Singers banyuze abitabiriye igitaramo cyabo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 mu masaha arenga atatu baririmba

Umuyobozi wa The Bright 5 Singers yashimiye urukundo rw'abafana avuga ko arirwo rubatera imbaraga zo gukomeza gukora umuziki 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...