Ni
igitaramo cyaraye kibereye muri Kigali Marriott Hotel cyitabirwa n’abantu mu ngeri
zitandukanye by'umwihariko abakunda umuziki w’umwimerere mu majwi meza dore ko
Bright 5 Singers bamenyerewe muri uwo mujyo w’amajwi meza.
Aba
basore bari bamaze igihe bitegura gususurutsa no kunyura abazitabira igitaramo
cyabo, baririmbye indirimbo zabo zakunzwe cyane ndetse n’iz'abandi basubiyemo mu
gihe cy’amasaha arenga atatu bari imbere y’abafana babo.
Muri
ayo masaha baririmba, banyuzagamo bagasobanura indirimbo bagiye kuririmba
ndetse bagashima cyane urukundo abantu baberetse kuva bakwihuza bagatangira
gukora umuziki.
Iri
tsinda ryaririmbye mu njyana zitandukanye mu ndimi nyinshi ariko kandi
bakanyuzamo zimwe mu ndirimbo zo hambere basubiyemo bashyira mu majwi meza
cyane byatumye buri wese witabiriye igitaramo cyabo ataha amwenyura.
The
Bright Five Singers ikorera ivugabutumwa muri Paroisse Cathédrale Saint Michel
igizwe n’abasore bafite intego yo gufasha Abakristu gusenga basingiza Imana
ndetse no kwitagatifuza binyuze mu ndirimbo.
Batangiye
ivugabutumwa ku wa 15 Ukwakira 2015 ari abasore batanu ari bo Mugabe Jean
Jacques Bertrand, Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper na
Mutesa Rukundo Christian.
Uko
iminsi yagiye yicuma hari abagiye bajya mu bundi butumwa mu mahanga
bagasimbuzwa abandi hagiye hiyongeramo nka Niyonkuru Fabrice, Karangwa Kwizera
Fabrice na Mugwaneza Jean Marie Vianney.
Nyuma
y’imyaka ibiri batangiye urugendo rw’umuziki, bashyize hanze Album ya mbere
bise ‘Musabe Muzahabwa’.
The
Bright Five Singers batanze ibyishimo mu bitaramo bitandukanye batumiwemo
n’ibyo biteguriye. Bafasha andi makorali mu miririmbire, cyane cyane bigisha
indirimbo ndetse no kugorora ijwi.
Aba
baririmbyi kandi, bakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo ku bantu
batandukanye bikabafasha kwiyubaka no gukomera ku mpano y’ubuzima itangwa
n’Imana.
Bifatanya
kandi n’abantu batandukanye mu kwizihiza iminsi Mikuru mu gitambo cya Missa
harimo ubukwe, Batisimu, amasabukuru, Missa zo gushima Imana, Missa zo gutabara
abagize ibyago no kubafata mu mugongo.
Iri
tsinda rizwi mu ndirimbo nka 'Dusingize Imana' yakunzwe cyane n'abatari bake,
'Roho ngwino utumurikire' yagiye hanze muri Kamena 2020, ‘Ndi Umukristu’,
‘Ngirira imbabazi’, ‘Abana warazwe’ n’izindi nyinshi ushobora gusanga ku rubuga
rwa Youtube.










