Itsinda The Blessed Sisters rigizwe na Peace, Rebecca na Dorcas ariko muri iyi ndirimbo yabo “Our Father” hakaba hagaragaramo babiri aribo Asiimwe Dorcas na Barinda Rebecca nyuma y’aho Peace amaze iminsi aba hanze y’u Rwanda.

Batatu bagize itsinda The Blessed Sisters
Ku bijyanye niba bazakomeza gukora ari babiri gusa, Barinda Rebecca yatangarije inyarwanda.com ko ubutaha Peace azagaragara mu zindi ndirimbo zabo nshya kuko itsinda ryabo ngo rigifite byinshi byo gukora ryahamagariwe n’Imana.
Bamwe mu babonye iyo ndirimbo yabo nshya Our Father iri mu rurimi rw'icyongereza, batangarije Inyarwanda.com ko bishimiye cyane kumenya ko iryo tsinda The Blessed Sisters ari iry’abanyarwandakazi kuko bacyumva iyo ndirimbo ngo ntibiyumvishaga ko hari abanyarwandakazi babasha kuririmba gutyo ahubwo bakaba baraketse ko ari iy’Abanyakenya cyangwa se Abanyafrika y’Epfo bitewe n’imiririmbire yabo n’ubuhanga bababonyeho cyane cyane muri iyo ndirimbo.
Umuvugabutumwa Peter Bushayija wo mu itorero rya Evangelical Restoration Church Masoro yavuze ko yakunze cyane indirimbo Our Father ariko akaba yumvaga atari iy'abanyarwandakazi.Nyuma yo kubimenya, yishimye cyane, ashima Imana iri kuzamura abahanzi nyarwanda bagatera imbere mu miririmbire. Yagize ati:
Indirimbo Our Father ndayikunda cyaneeee, gusa ikirushijeho nibwo menye ko ari iy’abana bacu(ari abanyarwandakazi). Nayikekeraga Kenya cyangwa se South Africa. Imana ibahe umugisha bashiki bacu Blessed Sisters. Ndushijeho kubakunda bariya bashiki bacu. Rwose Imana ibagurire imbago zanyu mu izina rya Yesu Kristo, erega izina niryo muntu.
KANDA HANO WUMVE "OUR FATHER"INDIRIMBO YA THE BLESSED SISTERS
Rev Kayumba Fraterne n’ubwo ari umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Hip Hop, yatunguwe cyane no kumva ko The Blessed Sisters ari abanyarwandakazi bitewe n’ubuhanga mu miririmbire yabo. Yagize ati”Nkimara kumva ko abo bakobwa bitwa The Blessed Sisters, nahise menya ko baje baje. Ni abahanga cyane baje baje kabisa, uziko bageze muri ya mavuta y’aba South Africa uko baririmba.”
Asiimwe Dorcas yatangarije Inyarwanda.com ko mu gihe cya vuba baza gushyira hanze andi mashusho y’indirimbo yabo nshya yitwa Smile nayo yanditswe mu rurimi rw’icyongereza. Abajijwe impamvu bari kwibanda cyane ku ndimi z’amahanga, yavuze ko ari mu rwego rwo kwagura umuziki wabo kugira ngo n’abo hanze yu Rwanda bajye bumva ubutumwa bukubiye mu bihangano byabo.
Amafoto yo muri Video y'indirimbo Our Father




Asiimwe Dorcas umwe mu bagize The Blessed Sisters

Barinda Rebecca umwe mu bagize The Blessed Sisters
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "OUR FATHER" YA THE BLESSED SISTERS
