The Ben yongeye kwishongora, yizeza ab'i Nyagatare kuzabamurikira “impano ya Bruce Melodie”

Imyidagaduro - 17/06/2026 7:31 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben yongeye kwishongora, yizeza ab'i Nyagatare kuzabamurikira “impano ya Bruce Melodie”

Mu gihe impaka ku wahize undi mu gitaramo cya mbere cya “Summer Country Tour” zikomeje kuvugisha abakunzi b’umuziki, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yongeye gutera akagozi hejuru, yizeza abafana bo mu Karere ka Nyagatare ko bazabona ibirenze ibyo yakoreye i Musanze.

Ni amagambo yavugiye mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2026, mu gihe we na Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie bakomeje imyiteguro y’igitaramo cya kabiri cy’uru ruzinduko kizabera kuri Sitade ya Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026.

Iki gitaramo kigiye kuba nyuma y’icyabereye i Musanze, cyahuriyemo ibihangange bibiri bikunzwe cyane mu muziki nyarwanda, ndetse kigakurikirwa n’impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’abakunzi b’umuziki, bamwe bavuga ko The Ben yigaragaje kurusha Bruce Melodie, abandi bakavuga ko buri umwe yakoze ibyo abafana be bari bamwitezeho.

Nubwo impaka zikomeje, The Ben asa n’utifuza kuzivamo. Ahubwo akomeje kongera umuriro mu buryo busa n’ubwo guhatana ariko buvanzemo gusabana no guterana urwenya hagati y’abahanzi bombi.

Mu magambo ye, yavuze ko igitaramo cya Nyagatare kizaba gifite umwihariko kuri we kuko yumva ari nko gusubira aho afite amateka n’abafana benshi bamukunda.

Yagize ati: “Nyagatare bizaba ari ibidasanzwe cyane. Cyane cyane kuri njye bizaba bimeze nko kugaruka mu rugo, kandi nizeye ko nzereka abafana banjye impano idasanzwe irimo muri Bruce Melodie. Yego, baramwumva, ariko wenda ntibaramubona, ariko nzamubamurikira. Kuko ni umuvandimwe wanjye muto witwa Bruce Melodie.”

Aya magambo yahise afatwa na benshi nk’ubundi buryo bwo kwishongora no gukomeza gucumbikiriza abafana amatsiko mbere y’igitaramo.

Hari abayahaye isura yo kwemeza ko The Ben yiyumvamo ubushobozi bwo kuganza mugenzi we ku rubyiniro, mu gihe abandi bayabonamo ubutumwa bwo gushimira no guha agaciro Bruce Melodie nk’umuhanzi mugenzi we.

Icyakora, uko yaba asobanurwa kose, ni amagambo agaragaza icyizere The Ben afite mbere yo kwerekeza i Nyagatare, ndetse n’inyota yo gukomeza kwigarurira imitima y’abafana nyuma y’icyo avuga ko ari intsinzi yavanye i Musanze.

The Ben yavuze ko abatuye muri Nyagatare azabereka impano ya Bruce Melodie “umuvandimwe we muto afite”

Nyuma y’igitaramo cya Musanze, The Ben yumvikanye yikomanga mu gatuza avuga ko yarushije Bruce Melodie imbere y’abafana bari bitabiriye icyo gitaramo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...