The Ben yongeye guteguza ibitaramo muri Canada

Imyidagaduro - 04/08/2026 10:48 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben yongeye guteguza ibitaramo muri Canada

The Ben yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu myiteguro y'uruzinduko rw'ibitaramo muri Canada, ibintu byakanguye amatsiko y'abakunzi be batuye muri icyo gihugu no mu bindi bice by'isi.

Abinyujije kuri Instagram Story ye, yashyizeho ubutumwa bugira buti "Canada Tour Loading...", bugaragaza ko hari ibitaramo biri gutegurwa muri Canada.

N'ubwo ataratangaza amatariki cyangwa imijyi azataramiramo, ubu butumwa bwahise butangira kuvugisha benshi mu bafana be, bategereje amakuru arambuye ku ruzinduko rwe.

The Ben aheruka gutaramira muri Canada muri Gashyantare 2025, aho yakoreye ibitaramo bitatu mu mijyi itandukanye. Nyuma yabyo yakomereje ibikorwa bye mu Bubiligi, Uganda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yamenyekanishaga album ye "Plenty Love."

Uyu muhanzi kandi ategerejwe mu gitaramo gikomeye cya Comedy Store Mega Show kizabera i Kampala muri Uganda ku wa 30 Ukwakira 2026.

Muri icyo gitaramo azahuriramo n'umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, umunyarwenya Eric Omondi ndetse n'abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Spice Diana, Winnie Nwagi, Lydia Jazmine na Fik Fameica.

Iki gitaramo cyari cyateganyijwe kuba muri Kamena 2026, ariko cyaje gusubikwa, nyuma cyimurirwa mu mpera z'Ukwakira.

Aya makuru aje akurikira ayo The Ben aherutse gutangaza yemeza ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise "InshaAllah," iri mu mishinga ateganya gusohora mu gihe cya vuba.

The Ben agiye gukora ibitaramo muri Canada


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...