The Ben yongeye gushima Tom Close wamwinjije mu muziki none akaba ari kwandika amateka

Imyidagaduro - 06/08/2025 7:59 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben yongeye gushima Tom Close wamwinjije mu muziki none akaba ari kwandika amateka

Mugisha Benjamin wamamaye nkaThe Ben, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda no hanze y’igihugu, yongeye gusangiza abakunzi be ibice bitamenyerewe by’urugendo rwe, by’umwihariko ishimwe agendana kubera Muyombo Thomas [Tom Close].

Mu butumwa burebure yashyize kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kanama 2025, The Ben yavuze uko inzozi ze zagiye zihinduka kuva akiri umwana, uko yinjiye muri muzika atabiteguye, ndetse n’icyerekezo gishya atangiye gutekerezaho.

Yagize ati: “Nkiri muto, inzozi zanjye zahoraga zihinduka. Mfite imyaka 7 nakundaga cyane umupira w’amaguru, nahoraga nifata nk’uzaba umukinnyi ukomeye. Mfite imyaka 12, nari ndangamiye umurimo wo kuramya, nkaba umuyobozi w’indirimbo mu rusengero rwa mama. Ariko uko nakuraga, ibintu byarahindutse.”

The Ben yakomeje avuga ko ubwo yari mu mashuri yisumbuye, yahisemo kwiga amasomo ya ‘Biochemistry’ agendeye ku buhamya n’uruhare rwa Tom Close, inshuti ye ikomeye yamushishikarije ubuvuzi. Gusa ngo Tom Close wamwinjije mu rukundo rwa siyansi ni na we wamuhaye inzira igana ku muziki.

Ati “Ntabwo ari njye wahisemo muzika… ahubwo muzika ni yo yanshakiye. Ni nk’uko Imana yandikiye igice cy’ubuzima bwanjye n’iyo ntagisomaga.”

Uyu muhanzi, ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo n’izifite ubutumwa bw’indangagaciro, yemeza ko ibikorwa bye bihesha Imana icyubahiro. Ati “Indirimbo zanjye zubaka urukundo, ziteza imbere imyitwarire myiza. Ndahamya ntashidikanya ko mu maso y’Imana ntacyo nkora kibi.”

Ariko mu minsi yashize, ngo yatangiye kumva ubutumwa burenze ubwo yari asanganywe, yumva ko hari ikintu kinini Imana imuhamagariye, nubwo atarahita amenya neza icyo ari cyo.

Avuga ati “Nta bwo nzi neza icyo ntegerejweho gikurikira, ariko numva hari intego irenze impano yanjye yo kuririmba. Hari ubutumwa burenzeho, kandi niteguye kubwumva no kubusubiza.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, The Ben yashimiye abakunzi be kuba baramuherekeje mu bihe byose by’amarangamutima, imihindagurikire, ndetse n’ibibazo:

Ati “Murakoze ku rukundo rwanyu rudashira, no ku kuntuma numva nemerewe kuba njye uko ndi, nubwo hari ibyo ntari ntunganyeho.”

Ubutumwa bwa The Ben bugaragaza ko atari gusa umuririmbyi ushyira imbere impano ye, ahubwo ari umuntu uri mu rugendo rwo kwiyumva birushijeho, gusobanukirwa icyo Imana imushakaho, no gukoresha izina afite mu gutanga umusanzu ukomeye kurushaho.

The Ben yavuze ibi biturutse ku mateka yandikiye muri Giants of Africa

Mu bundi butumwa yatangaje, The Ben yashimangiye ko ikuzo ry’Imana ryongeye kumugaragaraho nyuma yo gukora igitaramo kidasanzwe mu birori byaherekeje iserukiramuco rya ‘Giants of Africa Festival’ byabereye kuri BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram nyuma y’iki gitaramo, The Ben yavuze ko akiri mu byishimo bidasanzwe yatewe n’urukundo yakiranywe n’abari muri BK Arena.

Yavuze ati “’Weekend’ ya Giants of Africa yari indashyikirwa rwose. Ntizibagirana na gato mu buzima bwanjye. Mwibuke ko nababwiye mbere y’igihe ko iki gitaramo kigiye kuba ari cyo cyiza kurusha ibindi byose, kandi koko byarabaye.”

The Ben asobanura ko ibyo ageraho mu muziki bishingiye ku rukundo n’icyizere abafana bamwereka. Avuga ati “Buri gihe mumpa icyizere n’inkunga bidasanzwe, mukanyereka urukundo rudafite aaho rungana, bikanyibutsa uko umuhanzi mushya yiyumva igiye agiye gutangira kuzamuka. Ndabakundana n’umutima wanjye wose, nta buryarya, nta kiguzi. Rwanda twikomereze."

Iki gitaramo cyari igice cy’iminsi umunani y’ibikorwa bya Giants of Africa Festival byabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho byatumiwemo abahanzi bakomeye barimo Kizz Daniel, Ayra Starr, Timaya na Sherrie Silver.

The Ben, wari umwe mu bahanzi nyarwanda baririmbye kuri uwo munsi, yakoze igitaramo cyihariye yakoranye n’itsinda ry’abantu 55. Ku rubyiniro, The Ben yari kumwe n'ababyinnyi 30 bamufashije mu ndirimbo zose yaririmbye. Yari kumwe n'abandi bari bagize korali 6 bamufashaga kunoza neza ijwi.

Uyu muririmbyi yari kumwe kandi n'abasore bo mu Itorero Ishyaka ry'Intore 10 bamufashije kubyina gakondo muri zimwe mu ndirimbo ze. Yanakoranye kandi nka MC Tino washyushyaga abafana, ndetse na Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021, wabyinnye indirimbo ye 'Habibi'. Ubariye hamwe na 'Band' yamucurangiye, nibura yakoranye n'abantu 55.

Mu kiganiro yahaye InyaRwanda.com, The Ben yumvikanishije ko ibyakoze mu gitaramo cya Giants of Africa, abicyesha kugirirwa neza n’Imana. Ati “Imana yongeye yabikoze. Icyubahiro cy’Imana cyongeye kutugaragaraho. Icyubahiro cyose ni icyayo.”

Uyu muhanzi yongeye gushimira abafana be n’uruhare bagize mu gutuma yumva nk’umuhanzi uri gutangira urugendo bushya, ndetse ababwira ko urukundo bamweretse ari “rudashira, kandi rutagira imbibi.”

Igitaramo The Ben yakoze cyari intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda, kigaragaza ko abahanzi bo mu Rwanda bashobora guhagarara hamwe n’ab’ibyamamare mpuzamahanga, bagatanga ibitaramo by’icyubahiro kandi bikarenga imbibi.

Kuba yakoranye n’abantu 55 ni ikimenyetso cy’uko umuziki we utegurwa mu buryo bw’umwuga, kandi uha urubuga n’abandi bahanzi bato n’ababyinnyi kubona aho berekana impano zab.

The Ben yumvikanishije ko afite ishimwe ku mutima nyuma yo kuririmba mu gitaramo cyasoje Giants of Africa


The Ben yavuze ko urukundo yakiranywe narwo rumuteye ishema bituma ashimira Imana


The Ben avuga ko urukundo yeretswe rutuma yishyira mu mwanya w’umuhanzi ukizamuka ariko ushyigikiwe



Miss Ingabire Grace yakoranye na The Ben mu ndirimbo ye yamamaye 'Habibi'


Tariki 1 Mutarama 2025, The Ben yataramanye na Tom Close mu gitaramo cye yamurikiyemo Album 'Plenty Love' muri BK Arena

KANDA HANO UREBE UKO THE BEN YITWAYE MU GITARAMO CYA GIANTS OF AFRICA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...