Abinyujije
ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026, The Ben
yashyize ahagaragara itangazo rigufi rigaragaza amagambo “Fake News”, agaragaza
ko atemeranya n’amakuru yatangajwe na sosiyete ya 1:55 AM Ltd, yavugaga ko
ategura ibitaramo bizahuriramo aba bahanzi bombi.
Ibi bishimangira ko ayo makuru atigeze yemezwa n’impande zombi, ndetse ko nta
masezerano cyangwa ibiganiro byabayeho byemeza ko we na Bruce Melodie bagiye
gukorana ibitaramo bizenguruka Intara.
Ibi biganisha mu gusaba abakunzi be
n’abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda kwitwararika amakuru bakira,
by’umwihariko ayatangajwe ataturutse ku bahanzi ubwabo cyangwa ku
babahagarariye ku mugaragaro.
Nubwo
yahakanye aya makuru, The Ben na Bruce Melodie si ubwa mbere bagaragara
bakorana. Baherukaga guhurira ku rubyiniro mu gitaramo gikomeye “The Nu-Year
Groove” cyabereye muri BK Arena tariki 1 Mutarama 2026, cyasize gitumye benshi
bibaza niba iyo mikoranire yakomeza no mu bitaramo byagutse. Icyakora, The Ben
yagaragaje ko iyo myumvire y’abantu itashingira ku makuru yizewe.
Aya
magambo ye aje akurikira igihe hari hamaze igihe humvikana amakuru atandukanye
ku mishinga ya sosiyete ya 1:55 AM Ltd, cyane cyane igendanye n’ibikorwa
by’imyidagaduro n’imikoranire y’abahanzi bakomeye.
Mu
rwego rwo gusobanura no guhosha urujijo rwari rutangiye gufata indi ntera, The
Ben yashimangiye ko amakuru yavugwaga ku bitaramo byo mu mpeshyi ya 2026 ari
amakuru y’ibihuha (Fake News).
Ijambo
Fake News risobanura "amakuru atari yo", akenshi atangazwa cyangwa akwirakwizwa
agamije kuyobya rubanda, guteza urujijo cyangwa gushora abantu mu myumvire
itari yo.
Kugeza
ubu, nta tangazo rirambuye rirava ku ruhande rwa sosiyete ya 1:55 AM Ltd
risobanura aho aya makuru yaturutse, cyangwa niba hari ibiganiro byigeze kubaho
byerekeye iyo mikoranire.

The Ben yahakanye ku mugaragaro ibitaramo byavugwaga ko azahuriramo na Bruce Melodie, abyita ‘Fake News’

The Ben na Bruce Melodie baherutse guhurira mu gitaramo "The Nu- Year Groove" cyabereye muri BK Arena tariki 1 Mutarama 2026
