Sat-B amaze iminsi i Kigali, aho
yaje afite intego yihariye yo gukorana indirimbo na The Ben. Uyu mushinga
mushya urerekana uko imikoranire hagati y’abahanzi bo mu Rwanda n’u Burundi
ikomeje kwaguka, cyane cyane ku bahanzi bamaze kubaka amazina akomeye muri aka
karere.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Sat-B yavuze ko impamvu yatumye aza i Kigali ari ukugira ngo
asohoze uyu mushinga yari amaze igihe yifuza.
Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo
gukorana indirimbo na The Ben, ari no guteganya kuyifatira amashusho mbere
y’uko bombi batangaza igihe izasohokera.
Iyi ndirimbo nshya yakozwe mu buryo
bw’amajwi na Made Beats, Producer umaze kumenyekana mu muziki nyarwanda,
ndetse amashusho yagaragajwe na Sat-B yamaze kugaragaza ko aba bahanzi bombi
bahuriye muri studio bayikorera.
Nubwo iyi ari inshuro ya mbere
Sat-B akoranye indirimbo na The Ben, si ubwa mbere uyu muhanzi w’Umurundi
ahuriye mu mushinga n’umuhanzi ukomoka mu Rwanda.
Mu bahanzi Sat-B amaze gukorana na
bo harimo Meddy, bahuriye ku ndirimbo Beautiful, ndetse yanakoranye na Aime
Bluestone n’itsinda Urban Boyz.
Ibyo bituma The Ben aba undi
muhanzi ukomeye w’Umunyarwanda winjiye mu mateka y’imikoranire ya Sat-B
n’abahanzi bo mu Rwanda.
Ku ruhande rwa The Ben, uyu
mushinga na Sat-B ushyira undi murongo ku rugendo rwe rwo gukorana n’abahanzi
bo mu karere ndetse n’abandi bo hanze y’u Rwanda.
Sat-B yari amaze iminsi mike i
Kigali, aho yateguraga uyu mushinga mbere yo gusubira mu Burundi kuri uyu wa
Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026, aho afite igitaramo.
Kuba yarakoresheje igice
cy’urugendo rwe mu Rwanda mu gukorana na The Ben, bigaragaza ko iyi ndirimbo
ari umushinga yari yarateguye, aho kuba imikoranire yabaye ku bw’impanuka.
Nyuma yo gufata amajwi, aba bahanzi
barateganya no gufatira amashusho iyi ndirimbo, mbere y’uko batangaza ku
mugaragaro igihe izashyirwa hanze.
Bizimana Aboubakar Karume, uzwi nka
Sat-B, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Burundi. Azwi
nk’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi ndetse n’umushoramari mu
muziki.
Yubatse izina cyane mu njyana
zitandukanye zirimo R&B, Hip-Hop na Afrobeat, ndetse afite ibikorwa
by’ubucuruzi n’imicungire y’abahanzi binyuze muri Empire Avenue, ikigo ashinzwe
kuyobora.
Mu ndirimbo ze zagiye zamamara
harimo Tel Aviv, Kirisese, Je Vais Bien na No Love, n’izindi.
Ubufatanye bwe na The Ben bushobora
kuba bumwe mu mishinga ihuza amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda n’u Burundi,
cyane ko bombi bafite abakunzi benshi mu karere.
Kugeza ubu, aba bahanzi ntibarashyira hanze izina ry’iyi ndirimbo cyangwa ngo batangaze itariki nyirizina izasohokeraho, ariko mbere yo kuyigeza ku bakunzi b’umuziki, hateganyijwe gufatwa amashusho yayo.

Sat- B yemeje ko yamaze gukorana indirimbo na The Ben

Iyi ndirimbo ya Sat- B na The Ben yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Made Beats

Sat-B ari kumwe na AGa Promoter wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo yahuje aba bahanzi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba

The Ben agaragaza ubufatanye n'abahanzi bo mu bindi bihugu mu rwego rwo kwagura isoko rye ry'umuziki

Sat-B yavuze ko yashakaga gukorana indirimbo na The Ben nyuma y'iyo yahuriyemo na Medy

Umukundwa Joshua [Jidenah] washinze Kigali Protocol [Uri iburyo] ari kumwe na The Ben ndetse na Sat- B
