Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, The Ben yasangije abamukurikira ifoto ya King James irikumwe n'amagambo agira ati: "Today is your day King", agaragaza ko uwo munsi ari uwe
Yakomeje agira ati: "The stage is set, the spotlight is yours. Go be great. Go be legendary, my brother." Aya magambo asobanura ati"Ibintu byose byamaze gutegurwa, ubu amaso yose aguhanzweho, genda utange ibyiza ushoboye, kandi amwifuriza gukora igitaramo cy'amateka kizahora cyibukwa.
Ubu butumwa bwashimishije benshi mu bakunzi b'umuziki nyarwanda, babubonamo ikimenyetso cy'uko nubwo aba bahanzi bakomeye buri wese afite urugendo rwe, bakomeje gushyigikirana no kwifurizanya ibyiza mu bikorwa byabo.
Byongeye kandi, kuba The Ben yafashe umwanya wo gushyigikira King James mbere y'iki gitaramo, byafashwe na benshi nk'ubutumwa bushimangira ubumwe hagati y'abahanzi nyarwanda, ibintu abakunzi b'umuziki bavuga ko bikwiye gukomeza kuko bifasha guteza imbere umuziki nyarwanda.
