Ibi yabigaragaje mu mashusho y’indirimbo
“Indabyo Zanjye” yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025.
Ni nyuma y’iminsi itegerejwe.
Kuva mu ntangiriro za 2024, Bruce Melodie
yavuzweho kwibagisha inda, ariko yabyamaganiye kure nk’aho ntacyabaye.
Ubwo yajyaga i Lagos muri Nigeria mu bikorwa
byo gufata amashusho y’indirimbo ’Sowe’, kuya 16 Gicurasi 2024, Bruce Melodie
yasize avuze ati “Akanure kanjye ndi kugakoraho. Mungendaho mukagenda no
kukanure nibikiye imbere, inda yanjye iracyariho. Niba naranayigabanyishije nta
mukene ubikora, mbaye narakoze ibyo naba narageze ku rundi rwego. Hari imikino
abakene badakina."
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Indabo Zanjye’, The
Ben atangira yerekana umugabo witwa ‘Nyamabondo’ ari gukorerwa ibizwi nka ‘Plastic
Surgery’, aho aba yagiye kugabanyisha inda; ibyavuzwe kuri Bruce Melodie kuva mu
ntangiriro za 2024.
Muri iyi ndirimbo kandi, The Ben yasubije Bruce
Melodie yahuranyije, kuko yanamwibukije uburyo yigeze kumara amasaha menshi ku
kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, afite indabo mu ntoki
ategereje kwakira Kizz Daniel.
Kiriya gihe hari muri Kanama 2022, ndetse icyo
gihe byabaye inkuru yavuzwe cyane mu itangazamakuru kugeza ubwo Bruce Melodie
yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati “Erega ntawabuza impala gucuranga.
Niyo zaba zifite amawuwa.”
Muri iyi ndirimbo kandi, The Ben yagaragaje
uburyo Bruce Melodie yamusanze ari gukina ‘Playstation’ ibyatumye badakorana
indirimbo ya mbere.
Mu mashusho ariko ntabwo yifashishije Bruce
Melodie, ahubwo yahisemo umugabo witwa ‘Nyamabondo’ wakinnye ubutumwa bw’ibyo
yaririmbye.
Anagaragaza ko ‘Nyamabondo’ yagiye kumusura
yambaye inkweto zicitse “Kinyusi” [Izina rihabwa Bruce Melodie] nyuma
akamwoherereza inkweto nshya akazambara ubundi bakabona guhura.
The Ben asohoye iyi ndirimbo asubiza The Bruce
Melodie, mu gihe uyu muhanzi mugenzi we nawe yasohoye indirimbo “Munyakazi”.
Ni indirimbo Bruce Melodie yibutsa The Ben ko
indirimbo eshatu zose bagerageje gukorana zapfuye ubusa. Akamwibutsa ko iya
mbere yapfuye mu iterura ubwo yamusangaga akina “Playstation” na Zizou Al
Pacino.
Si ibyo gusa, kuko Bruce Melodie yanakoresheje
umuntu ujya gusa na The Ben mu mashusho ye, aho agaragara amusunika.
Ubwo yegukanaga igikombe acyesha Album ye
“Colorful Generation”, Bruce Melodie yabwiye itangazamakuru ko indirimbo ye
‘Munyakazi’ idahanganye n’indi, bityo ko ubutumwa The Ben yamugeneye mu
ndirimbo ‘Indabo Zanjye’ yabubonye nk’abandi.
The Ben yibukije Bruce Melodie ibyabaye ku
kibuga cy’indege n’inda n’indabo mu ndirimbo ye nshya “Indabyo Zanjye”,
yagaragaje uko ibyabaye mu 2022 na 2023 byibutswa mu buryo bw’umwihariko
Indirimbo nshya ya The Ben isubiza Bruce
Melodie. Yerekana "PlayStation", inkweto zicitse,
n’amasaha yari amaze ategereje Kizz Daniel ku kibuga cy’indege
Ubutumwa bwa The Ben kuri Bruce Melodie bugaragaye mu ndirimbo, nubwo atamwifashishije mu mashusho, yibukije ibyahise mu buryo bwihariye, bituma abafana basubira mu mateka y’umuziki wabo

Ubwo muri 2022, Bruce Melodie yari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali ategereje kwakira Kizz Daniel- Aha yari kumwe n'abakobwa bo muri Kigali Protocol
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INDABO ZANJYE’ YA BRUCE MELODIE
