Kuva
ku itariki ya 13/06/2026 kugera ku itariki ya 04/07/2026, hirya no hino mu gihugu
haberaga ibitaramo bya Summer Country Tour byahuzaga abahanzi bane ari bo Bruce
Melodie, The Ben, Bwiza na Kitoko.
Ibi
bitaramo birenze kwishimisha gusa ahubwo byari birimo guhanganisha abahanzi
babiri bari ku ruhembe rw’umuziki nyarwanda ari bo The Ben na Bruce Melodie.
Kuva
mu gitaramo cya mbere, abafana b’aba bahanzi babahanganishije ku rwego rwo
hejuru aho Bruce Melodie yemeye ko yarushijwe i Musanze ariko yiregura ko
yashakaga kwakira umushyitsi we ari we The Ben.
Mu
gitaramo cy’i Nyagatare, aba bahanzi bose bavuye ku rubyiniro bigamba bavuga ko
batsinze rubura gica n’abafana babo babura umuntu bakwemeza ko yatsinze.
Bigeze
mu karere ka Bugesera, aba bahanzi barekeye abafana babo ngo batange amanota ari bwo
abarimo Irene Murindahabi bavugaga ko Bruce Melodie ari we witwaye neza.
Mu Karere ka Rubavu, aba bahanzi bakoze byose bishoboka bashimisha abafana babo
ariko uwakoze neza aba akwiye kugaragara.
Mu
kiganiro na The Choice, The Ben yavuze ko Bruce Meloie yakoze neza cyane ndetse
ko yamwandikiye amubwira ko yakoze neza cyane.
Ubwo
yari abajijwe icyo Bruce Melodie yasubije, The Ben yavuze ko atari yamusubiza
byashoboka ko atari yabona ubutumwa bwe bugufi kubera kuryama atinze.
N’ubwo ibi bitaramo byarangiye, abafana bo baracyari kujya impaka z’uwatsinze undi aho aba The Ben bavuga ngo ni 3;1, abandi bati ni 2;2 bitewe n’amarangamutima yabo.
DORE UKO BRUCE MELODIE YITWAYE KU RUBYINIRO
DORE UKO THE BEN YITWAYE KU RUBYINIRO
