Ibi The Ben yabigarutseho mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yasobanuye aho imishinga y’izi ndirimbo
eshatu igeze nyuma y’igihe kinini ivugwa ariko igakomeza gutinda kugera hanze.
Hashize imyaka irenga ibiri The Ben
atangiye gutangaza ko afite indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz ndetse
n’iyo yakoranye na Israel Mbonyi, ibintu byateye abafana amatsiko menshi.
Gusa n’ubwo byakomeje kuvugwa kenshi, nta n’imwe muri zo yari yari yasohoka
kugeza ubu.
Muri iki kiganiro, The Ben yavuze
ko ikibazo cyatumaga zimwe muri izi ndirimbo zitinda cyagiye gikemuka, ndetse
agaragaza icyizere ko uyu mwaka uzarangira abafana bazumvise zose.
Ati: “Indirimbo yanjye na
Diamond hari amahirwe y’uko igomba gusohoka muri uyu mwaka. Hari ibibazo byari
byabayemo, ariko mbararitse ko indirimbo yanjye na Jose Chameleone izasohoka
mbere y’iya Diamond, kandi ni indirimbo iteye ubwoba.”
Aya magambo agaragaza ko mu
ndirimbo zose ategerejweho, iyo yakoranye na Jose Chameleone ishobora kuba ari
yo ya mbere izagera hanze.
Ku birebana n’indirimbo yakoranye
na Israel Mbonyi, The Ben yavuze ko na yo ikiri mu murongo wo gusohoka n’ubwo
gahunda z’akazi zombi zikunze kubagora mu gihe cyo guhura no gukurikirana
umushinga.
Ati: “Kuri Israel Mbonyi
ndatekereza ko na yo izasohoka. Gusa urumva Israel Mbonyi turaburana cyane. Iyo
anshatse arambura, namushaka nkamubura. Twembi turahuze cyane, ariko kubera ko
ari inshuti yanjye magara, ndabizi ko igihe cya nyacyo kizagera indirimbo
isohoke.”
The Ben na Israel Mbonyi basanzwe
bafitanye ubucuti bukomeye, ibintu byatumye benshi bategereza n’amatsiko menshi
kumva uburyo amajwi yabo yahurijwe mu ndirimbo imwe.
Mu gihe abafana bagitegereje izi
ndirimbo, The Ben akomeje ibikorwa bitandukanye by’ibitaramo. Aherutse guhurira
ku rubyiniro rumwe na Bruce Melodie mu gitaramo cya “Summer Country Tour”
cyabereye mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, ndetse bombi banategerejwe
kongera guhura mu gitaramo kizabera i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026.
Naramuka asohoje iyi mishinga uko
abyemeza, The Ben azaba agejeje ku bafana be indirimbo eshatu zitezwe cyane,
zirimo izamuhuza n’abahanzi bafite amazina akomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba
ndetse no mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.


The Ben yavuze ko indirimbo ye na
Diamond izasohoka mbere y’uyu mwaka

The Ben avuga ko indirimbo ye na
Israel Mbonyi yarangiye, hasigaye kwemeranya igihe cyo kuyisohora

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN
