Umuhanzi nyarwanda The Ben uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, impano ihebuje yatanze izashimisha cyane abari mu rukundo, yayise ‘Habibi’ akaba ari indirimbo nshya yashyize hanze kuri uyu wa 18 Nyakanga 2016.
‘HABIBI’ ni indirimbo nshya ya The Ben yumvikana mu rurimi rw’ikinyarwanda, ikaba ikubiyemo amagambo y’urukundo aho umwe mu bakundana urukundo ruzira uburyarya, avuga ibigwi mugenzi we w’inshuti ye, akavuga uburyo anyuzwe no kuba bakundana akamuhamiriza ko nta kintu na kimwe cyamumutwara ndetse ko atajya abitekereza mu buzima.
Habibi come close sweet nkubwire, ese waba uziko wanzonze, nukuri sinkiriho hoya njye sinibuka, uko nabagaho ntarakumenya, itariki yari nk’iyi ngiyi, imitima yahuraga. Hoya hoya ntacyakuntwara sinshaka no kubitekereza kuba nakubura. (….)Ibyiza byose nabiboneye muri wowe. Iyaba amarira yasobanura urukundo ngukunda sinazigera mpora. (..)Reba nawe nsigaye nsa nawe, gupfa nabi ni ukubaho ntagufite. Ayo ni amwe mu magambo ari muri iyo ndirimbo
UMVA HANO 'HABIBI' INDIRIMBO NSHYA YA THE BEN

Abajijwe niba iyi ndirimbo ye nshya yarayirimbiye umukobwa w’inshuti ye, The Ben yatangarije Inyarwanda.com ko nta mukunzi afite ahubwo iyo ndirimbo akaba yarayikoze nk’umuhanzi agamije gutanga ubutumwa ku bakunzi b'umuziki nyarwanda. ati:
"Nta mukunzi mfite. Habibi ni indirimbo iri mu Kinyarwanda, mba mvuga ibigwi umukobwa w’inshuti yanjye, how lucky I am kuba mufite. Habibi ni ijambo ubwira umukunzi wawe at any given time. Ntabwo rero ari true story (si inkuru mpamo)."
The Ben ashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya 'Habibi' nyuma y’izindi aherutse gushyira hanze zakunzwe n’abantu batari bacye aho twavuga nka; Only You yakoranye na Ben Kayiranga, Ntacyadutanya yakoranye na Priscillah, Ko Nahindutse n’izindi.
UMVA HANO 'HABIBI' INDIRIMBO NSHYA YA THE BEN
