The Ben yavuze ko afata Diamond Platnumz nk'igitabo ahora asoma

Imyidagaduro - 30/10/2026 7:08 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben yavuze ko afata Diamond Platnumz nk'igitabo ahora asoma

Umuhanzi The Ben yatangaje ko Diamond Platnumz wo muri Tanzania ari umwe mu bahanzi afatiraho urugero mu rugendo rwe rw'umuziki, ku buryo amufata nk'igitabo ahora asoma kugira ngo amwigireho. Yavuze ko uyu muhanzi akwiye gushimirwa byimazeyo ku ruhare yagize mu guteza imbere umuziki wa Afurika.

The Ben yabigarutseho agaragaza ko Diamond Platnumz atari umuhanzi usanzwe, ahubwo ko ari umuntu ufite byinshi abandi bahanzi bakwigiraho, haba mu guhanga ibihangano, kubaka izina, gushaka amasoko mashya no gucunga umwuga w'umuziki.

Yagize ati: “Sinzi niba ajya ashimwa nk'uko bikwiye [Diamond Platnumz], kuko ni nk'igitabo kuri twe nk'abahanzi. Ni igitabo njye nsoma buri munsi ngo ambere icyitegererezo.”

The Ben ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda. Yatangiye kumenyekana mu 2008, ubwo yatangiraga gushyira hanze indirimbo zamufashije kwigarurira imitima y'abakunzi ba muzika.

Mu myaka ya mbere y'urugendo rwe, yagaragaje impano idasanzwe mu njyana ya R&B, bituma aba umwe mu bahanzi bahagaze neza mu bihembo bya Salax Awards. Mu bihe bitandukanye, yegukanye ibihembo birimo Umuhanzi mwiza wa Afro R&B n'iby'Indirimbo nziza y'umwaka.

Mu 2009, yashyize hanze Album ye ya mbere yise Amahirwe ya Nyuma, ikurikirwa na Ko Nahindutse yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.

Mu 2010, The Ben yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakomeje ibikorwa by'umuziki, anakorana n'abandi bahanzi. Mu 2016, yabaye umwe mu bahanzi bageze mu cyiciro cya nyuma cy'ibihembo bya RFI Discovery Prize, byari ikimenyetso cy'uko umuziki we wari watangiye kurenga imbibi z'u Rwanda.

Nyuma yo gukomeza gukora umuziki no kwagura izina rye, yagarutse mu Rwanda mu buryo burambye, akomeza gukora ibitaramo n'ibihangano bishya.

Ku wa 1 Mutarama 2025, yakoze igitaramo gikomeye muri BK Arena, anashyira hanze Album ye ya gatatu yise Plenty Love. Iki gitaramo cyari kimwe mu byaranze urugendo rwe, nyuma y'igihe abafana be bari bamaze bategereje Album nshya.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru mu 2026, yatangaje ko yari afite gahunda yo gukomeza gusohora ibihangano bishya, harimo n'indi Album cyangwa EP, agaragaza ko yifuza gukomeza kuzamura urwego rw'umuziki we.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika. Yavukiye i Tandale, mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, ku wa 2 Ukwakira 1989.

Urugendo rwe rw'umuziki rwatangiye mu buryo butari bworoshye. Mu kiganiro yagiranye na GRAMMY.com mu 2020, yavuze ko yakuriye mu buzima butari bworoshye, ndetse ko hari igihe nyina yamuhaye impeta ya zahabu akayigurisha kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura igihe cyo gukorera muri studio.

Yatangiye gukurikirana umuziki mu buryo bufatika mu 2006, ariko intambwe ikomeye yayiteye mu 2009 ubwo indirimbo ze zatangiraga kumenyekana. Mu 2010, indirimbo Kamwambie yamuhesheje kwamamara cyane, inamufasha kwinjira mu bahanzi bari bafite izina rikomeye muri Tanzania.

Nyuma y'iyo ndirimbo, yakomeje gushyira hanze ibihangano byakunzwe birimo Mbagala, Number One, Nana, Marry You, Jeje, Waah n'izindi.

Yagiye akorana n'abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Davido, P-Square, Ne-Yo, Rick Ross, Omarion, Tiwa Savage na Alicia Keys, ibyo bikamufasha kwagura umuziki we ukagera ku bantu benshi hirya no hino ku Isi.

Mu 2014, yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Tanzania wegukanye ibihembo birindwi muri Tanzania Music Awards mu mateka y'ibyo bihembo, ndetse anatoranywa mu bihembo bya BET mu cyiciro cy'abahanzi beza bo muri Afurika.

Icyakora, Diamond Platnumz ntiyagarukiye ku kuririmba gusa. Yashinze inzu ifasha abahanzi mu bikorwa by'umuziki ya WCB Wasafi, anagura ibikorwa bye mu itangazamakuru binyuze kuri Wasafi FM na Wasafi TV.

Mu bahanzi banyuze muri WCB Wasafi harimo Harmonize, Rayvanny, Mbosso, Lava Lava na Zuchu. Ibi byatumye Diamond atangira no kumenyekana nk'umwe mu bantu bagira uruhare mu guteza imbere impano nshya no kubaka uruganda rw'umuziki muri Tanzania.

Yanakomeje kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga, aho mu 2018 yashyize hanze Album A Boy From Tandale, yari iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye b'ibyamamare.

Nubwo The Ben avuga ko Diamond Platnumz ari icyitegererezo afatiraho urugero, aba bahanzi bombi si abantu batari baziranye mu bikorwa by'umuziki.

Mu 2021, bahuriye mu ndirimbo bise Why, yahuje ijwi rya The Ben n'uburambe bwa Diamond Platnumz mu njyana ya Bongo Flava na Afropop.

Iyi ndirimbo yabaye imwe mu bihangano by'ingenzi mu rugendo rwa The Ben, cyane ko yamuhuje n'umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Mu 2023, aba bahanzi bongeye kugaragara bahuriye ku rubyiniro baririmbana iyi ndirimbo mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards byabereye muri BK Arena i Kigali.

Kuba The Ben avuga ko afata Diamond Platnumz nk'igitabo ahora asoma, bigaragaza ko nubwo na we amaze imyaka myinshi yubaka izina mu muziki, agifite inyota yo kwiga ku bandi no kurushaho gutera imbere.

Ni urugero kandi rugaragaza ko mu ruganda rw'umuziki, kugira izina rikomeye bitavuze ko umuntu aba yarangije kwiga, ahubwo ko gukomeza kwitegereza abandi, kwagura ubumenyi no guhanga udushya ari bimwe mu bishobora gufasha umuhanzi kuguma ku rwego rwo hejuru.

The Ben yavuze ko afata Diamond Platnumz nk'igitabo ahora asoma kugira ngo amwigireho, kandi amufata nk'icyitegererezo mu rugendo rwe rw'umuziki

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye muri Afurika, aho yavuye mu buzima bugoye i Tandale akagera ku ruhando mpuzamahanga



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...