Iki
gitaramo cyabimburiwe n’itorero ribyina imbyino gakondo ryatangije igitaramo mu
buryo buhebuje, ryaherekejwe n’amashusho agaragaza The Ben ari gukina
Basketball, aganisha ku nsanganyamatsiko y’iri serukiramuco rihuza impano
z’ubuhanzi n’imikino. Ibyo byasize abafana bari biteguye kwakira ibirori
bidasanzwe.
The
Ben yagaragaye ku rubyiniro ari kumwe n’umukobwa utuje, biherekejwe n’umucyo
w’amatara atuje ndetse n’urusaku ruke rw’amajwi ya piano yatangiye gucuranga.
Iri jwi ryatangiye kuririmbwamo indirimbo Habibi, imwe mu ndirimbo yakoze ubwo
yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gice cyaranzwe n’umwihariko kuko
yaririmbaga acuranga, aherekejwe n’itsinda ry’abaririmbyi bitwaye nk’ikorali mu
kumushyigikira.
Nyuma
ya Habibi, The Ben yahise afata guitar acuranga Best Friend,
indirimbo yakoranye na Bwiza. Aha yanyuze benshi mu buryo budasanzwe ashimangira
ko ari umuhanzi w’umwuga uzi gucuranga no kuririmba icyarimwe. Yaboneyeho no
gusubira mu ndirimbo Ngufite ku Mutima yakoranye na Bushali, aho yegereye
ingoma atangira kuzicuranga ubwe, ari nako aririmba.
Ibirori
byakomeje kugera ku yindi ntera ubwo yaririmbaga Plenty, indirimbo yitiriye
album ye nshya yamuritse ku wa 1 Mutarama 2025. Yari aherekejwe n’itsinda
ry’ababyinnyi benshi b’ingeri zinyuranye, bakomeje gukurura ibyishimo mu
baraho.
Byarushijeho
kuba iby’agatangaza ubwo yaririmbaga Ndi uw’i Kigali, afatanyije na MC Tino
wamufashaga gususurutsa abitabiriye iki gitaramo. Ababyinnyi be barushijeho
gutuma abari aho bifuza guhaguruka kuko bari bafite amabendera y’ibihugu
bitandukanye, bikomeza kugaragaza ko iki gitaramo cyari icy’isi yose.
The
Ben yanaririmbye Thank You yakoranye na Tom Close mu 2018, akurikizaho
Ntacyadutanya yakoranye na Princess Priscilla, indirimbo zose zafashije abafana
gutembera mu ncamake y’urugendo rw’umuziki we. Ntibyagarukiye aho kuko
yanatunguye benshi ubwo yaririmbaga Why, indirimbo ye yamamaye cyane yakoranye
na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.
Ubusabane
bwabaye bwinshi ubwo yageraga ku ndirimbo Am In Love ndetse na Forever,
ayiririmba yeguriye umugore we Uwicyeza Pamella, ari nako MC Tino asaba abantu
gucana amatara ya telefone zabo bagaherekeza iyi ndirimbo y’urukundo.
The
Ben ntiyaretse indirimbo Folomiana yakoranye na Kevin Kade na Chriss Eazy,
ayiririmba ari kumwe n’abakobwa bambaye amakanzu y’amabara atandukanye babyina
mu buryo bwatunguye benshi. Yakomereje kuri Sikosa yahuriyemo na Element na
Kevin Kade, ashimangira ko afite ububasha bwo guhuza injyana n’imbyino mu buryo
bugezweho.
Mu
gihe cy’iminota 20 yamaze ku rubyiniro, The Ben yagaragaje impano idasanzwe,
ahuza ubuhanzi n’imyidagaduro y’imbonankubone mu buryo butari bwarigeze bubaho
ku rubyiniro nyarwanda. Yari ubwa mbere mu mateka ye mu Rwanda, acuranga
ibikoresho byinshi byo mu njyana zitandukanye, anakorana n’ababyinnyi benshi mu
buryo bw’umwuga.
Umwe
mu batunguye benshi ni Miss Grace Ingabire Bahati, wabaye Miss Rwanda mu 2021,
wagaragaye ku rubyiniro afasha The Ben mu kubyina imwe mu ndirimbo ze. Uyu
mukobwa, wize imyitozo ngororamubiri n’imbyino muri kaminuza, yagaragaje
ubuhanga buhambaye mu kubyina, bikarushaho gutuma abantu benshi bamushimira.
Iki gitaramo cyasize amateka mashya mu rugendo rwa The Ben n’umuco wo gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Yongeye gushimangira ko ari umwe mu bahanzi bafite impano n’ubunyamwuga bihanitse, kandi ko yiteguye gukomeza guhagararira u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga
The
Ben yinjira ku rubyiniro mu buryo budasanzwe, aherekejwe n’umukobwa ndetse na
piano ayicayeho aririmba “Habibi”
The Ben ari
gucuranga guitar, The Ben yinjije abafana mu ndirimbo “Best Friend” yakoranye
na Bwiza
The
Ben asusurutsa abakunzi be n’ingoma mu ndirimbo “Ngufite ku Mutima” yakoranye
na Bushali
Indirimbo
“Plenty” yitiriye album ye nshya yazamuye ibyishimo ku rubyiniro rwa BK Arena
MC
Tino n’ababyinnyi bazamuye amabendera y’ibihugu bitandukanye mu ndirimbo “Ndi
uw’i Kigali”
Aha
aririmba “Forever” yatuye umugore we Pamella, anasaba abafana gucana amatara ya
telephone
The
Ben ari kumwe na Miss Grace Ingabire bahuriye ku rubyiniro basusurutsa abantu
mu ndirimbo y’urukundo