Ni igitaramo cyabereye ahitwa UMA SHOW GROUNDS hasanzwe habera ibitaramo bikomeye. Cyabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024 ku munsi w'abakundana.
The Ben yagiye ku rubyiniro ahagana saa Saba z’ijoro ategerejwe n’ibihumbi by’abantu biganjemo abakundana bari banasohokanye abakunzi babo.
Mbere y’uko ajya ku rubyiniro yabanjirijwe n’abarimo Sintex waje atunguranye muri iki gitaramo, n’abanyarwenya batandukanye barimo Tenge Tenge ugezweho muri iyi minsi i Kampala, Sheebah Karungi, n’abandi.
The Ben waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, yeretswe urukundo n’abakunzi b’umuziki muri Uganda, aririmba indirimbo nka "Habibi", "Binkorera" yakoranye na Sheebah, "This is Love" yakoranye na Rema Namakula, "Ndaje", "Naremeye" n’izindi.
Yageze kuri "Ni Forever" abantu barirekura cyane
Indirimbo "Ni Forever" igezweho muri iyi minsi mu karere bwari ubwa mbere The Ben yari ayiririmbye ku mugaragaro muri Uganda. Byagaragaye ko ari indirimbo ikunzwe cyane.
The Ben yahawe amafaranga imifuka iruzura ayandi barayasanza!
Mu muco w’abanya-Uganda iyo bishimye batanga amafaranga. Ni nabyo byabaye ubwo umuhanzi nyarwanda The Ben yari ari ku rubyiniro.
Yahawe amafaranga menshi kugeza ubwo atangira kuyashyira mu mufuka ariko biba iby'ubusa iruzura, bahitamo kuyashyira ku rubyiniro.
Inyubako ya Uma Show Grounds yaberagamo iki gitaramo cya The Ben, yuzuye bamwe babura aho bajya barebera ku byuma bisakaza amashusho.
The Ben wagiye muri Uganda aherekejwe n'umugore we Uwicyeza Pamella, yeretswe ko akunzwe cyane i Bugande, nawe asezeranya abakunda umuziki ko azakomeza kubashimisha.

Abantu benshi bishimiye The Ben



The Ben yageze ku ndirimbo Ni Forever abantu barabyina karahava

The Ben yaririmbanye n’abafana kuva ku munota wambere

The Ben urukundo yeretswe I Bugande ntazarwibagirwa

Sheebah Karungi ku rubyiniro

Sheebah mu ndirimbo yakoranye na The Ben

Sintex yageze kuri Cyakoze abantu baranyurwa

Tenge Tenge umwe mu banyarwenya bagezweho
