Mu byumweru bishize, abakoresha imbuga
nkoranyambaga bakomeje kwibaza ibijyanye n’umubano wa The Ben n’umugore we,
Uwicyeza Pamella. Amakuru atandukanye yakwirakwiye avuga ko hari umwuka mubi
hagati yabo, ariko aba bombi ntibigeze batangaza ku mugaragaro ko bafite
ikibazo mu rugo rwabo.
Ibi byatumye ibihuha bikomeza
kwiyongera, buri wese agerageza gusobanura ibimenyetso yabonaga ku mbuga
nkoranyambaga no mu bikorwa bya buri munsi by’aba bombi.
Nubwo The Ben na Pamella bari
bakomeje kwicecekera, ku ruhande rwe Pamella yaje kugira icyo avuga kuri ibyo
biganiro, asaba abantu guhagarika kumuvugaho no kwinjira mu buzima bwite
bw’urugo rwe.
Mu butumwa yanyujije kuri
Instagram, Pamella yasabye abari bamwanditseho cyangwa bakamuvugaho mu nkuru
zijyanye n’urugo rwe kubisiba mu gihe cy’amasaha 24, avuga ko bitabaye ibyo
yari kwitabaza inzego zibishinzwe, zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,
RIB.
Nyuma y’aho, hakomeje kuvugwa ko
Pamella yaba yaragejeje kuri RIB ibirego cyangwa ibimenyetso bijyanye n’abantu
bamwibasiye, nubwo amakuru arambuye kuri icyo kibazo atigeze atangazwa ku
mugaragaro.
Muri ibi biganiro, hari abagiye
bahuza ibihe bitandukanye byabaye mu buzima bw’aba bombi, bakabishingiraho
bavuga ko bishobora kuba hari ikibazo mu mibanire yabo.
Muri byo harimo urugendo Pamella
yagiriye muri Ghana, mu gihe The Ben yakiraga mu rugo Ashaton Hall ndetse na
‘Kagaragara’. Ibi bikorwa byahise bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe
babihuza n’ibibazo by’umubano w’aba bombi.
Ariko kandi, kuba abantu babonye
ibikorwa bitandukanye cyangwa bakagira ibyo bakuramo umwanzuro, ntibihagije
kwemeza ko hari ikibazo kiri hagati y’abashakanye. Ni na yo mpamvu The Ben ubwe
atigeze ahamya ko ibyo bivugwa ari ukuri.
Mu kiganiro yagiranye na Radio
Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026, The Ben yabajijwe ku makuru
amaze igihe avugwa ku rugo rwe.
Nubwo atatanze igisubizo kirambuye
ku bijyanye n’umubano we na Pamella, amagambo ye yumvikanishije ko atari buri
kintu kivugwa kuri we ahitamo kugisubiza cyangwa kugiha umwanya.
The Ben yavuze ko hari ibibazo
cyangwa amagambo umuntu ashobora kubona akabifata nk’ibintu bidafite uburemere
bukwiye gutuma abishyiramo imbaraga.
Ati: “Hari ibyo mfata nk’aho ntacyo
bivuze mu by’ukuri, nabyo byari bikiri kuri icyo kigero. Hari ‘level’ biranga
nkavuga nti noneho ngomba kubyitaho, nkamenya n’aho bituruka, nkamenya
n’impamvu, hanyuma wenda nkaba nabigeze aho bigomba kugera.”
Yakomeje avuga ko ibyo amaze iminsi
abona ku mbuga nkoranyambaga yabifashe nk’ibintu atagomba gutindaho.
Ati: “Ariko biriya nabibonaga
nk’ibintu nkwiriye guca amazi bya hatari. Kandi nibaza ko njya mbasha guca
amazi ibintu bidafite akamaro, nkavuga nti nabwo ndi bubitindeho. Rero mbasha
kubinyuramo uko, nkakomera, nkajya imbere.”
“Guca
amazi” si ukuvuga ko nta cyo abona
Mu mvugo ya The Ben, “guca amazi”
ibintu ntiyavuze ko atamenya ibimuvugwaho cyangwa ko atabona ibiganiro
bimwerekeyeho.
Ahubwo yumvikanishije ko hari
umurongo ashyiraho hagati y’ibintu abona ko bikwiye kwitabwaho n’ibyo abona ko
kubiha umwanya bishobora kuba ari ugutakaza igihe n’imbaraga.
Ibi kandi bijyanye n’uko ibyamamare
bikunze guhura n’ibihuha ndetse n’ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga,
aho ibikorwa bito cyangwa amakuru atuzuye bishobora kuvamo inkuru nini.
Ku ruhande rwa The Ben, ubutumwa
bw’ingenzi bwagaragaye mu magambo ye ni uko atemera ko buri kintu kivugwa ku
buzima bwe kigomba kumushyira mu mwanya wo kwisobanura.
The Ben na Pamella ni bamwe mu bantu bakomeye mu myidagaduro nyarwanda bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Kuva mu rukundo rwabo, kugeza ku bukwe bwabo, ibihe byinshi by’ubuzima bwabo bwagiye bikurura amatsiko y’abakunzi babo.

The Ben yavuze ko ibyavuzwe ku
mibanire ye na Pamella ari ibintu yahisemo “guca amazi”, avuga ko atari buri
kintu kivugwa kuri we agomba guha umwanya cyangwa kugisubiza
