The Ben yashyizwe mu bahanzi 30 bakomeye muri Afurika

Imyidagaduro - 02/10/2026 6:19 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben yashyizwe mu bahanzi 30 bakomeye muri Afurika

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yashyizwe ku mwanya wa 17 ku rutonde rw’abahanzi 30 baturuka mu bihugu bikomeye bya Afurika, nk’uko bigaragara ku rutonde rwashyizwe ahagaragara na Globe Data.

Urwo rutonde rugaragaza abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, uretse Nigeria, rukaba rugaragaza umuhanzi umwe uhagarariye buri gihugu.

Ku mwanya wa mbere hari Black Coffee uhagarariye Afurika y’Epfo, akurikirwa na Sarkodie wa Ghana, mu gihe Diamond Platnumz wo muri Tanzania ari uwa gatatu.

Sauti Sol yo muri Kenya iri ku mwanya wa kane, naho Amr Diab wo mu Misiri akaba uwa gatanu. Ku mwanya wa gatandatu hari Saad Lamjarred wo muri Maroc, akurikirwa na Soolking wa Algeria na Youssou N'Dour wo muri Senegal.

DJ Arafat wa Côte d’Ivoire ari ku mwanya wa cyenda, mu gihe Fally Ipupa ahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mwanya wa 10.

Ku mwanya wa 11 kugeza ku wa 16 harimo Manu Dibango wa Cameroon, Eddy Kenzo wa Uganda, Oliver Mtukudziwa Zimbabwe, Macky 2 wa Zambia, C4 Pedro wa Angola na Stewart Sukuma wa Mozambique.

The Ben ahagarariye u Rwanda

U Rwanda ruhagarariwe na The Ben, uri ku mwanya wa 17. Ku rutonde akurikirwa na Aster Aweke wa Ethiopia, Balti wa Tunisia na Salif Keita wa Mali.

Abandi bahanzi bagaragara kuri uru rutonde ni Mory Kanté wa Guinea, Cesária Évora wa Cape Verde, Emmerson wa Sierra Leone, Sarkodie Kallon wa Liberia, Pierre Claver Akendengué wa Gabon, Angélique Kidjo wa Benin, Toofanwa Togo, Smarty wa Burkina Faso, Gazza wa Namibia na Vee Mampeezy wa Botswana.

Urutonde rwa Globe Data kandi rugaragaza ko Nigeria itarimo, nubwo ari kimwe mu bihugu bizwiho kugira umubare munini w’abahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

The Ben kuba ari we wenyine uhagarariye u Rwanda kuri uru rutonde bishimangira umwanya afite mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu bahanzi bagiye bagira ibikorwa bigera ku bakunzi b’umuziki hanze y’u Rwanda.

The Ben yashyizwe mu bahanzi 30 bakomeye ku mugabane wa Afrika

Eddy Kenzo yongeye guca agahigo mu muziki

Fally Ipupa yongeye kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga


Sauti Sol iyoboye abahanzi bakomeye bo muri Kenya 

The Ben yashyizwe mu bahanzi 30 bakomeye muri Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...