Ni igihembo yakiriye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 15 Gashyantare 2025, nyuma y’amezi make atangajwe nk’umwe mu batsinze muri ibi bihembo bikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi bihembo ku nshuro yabyo ya 14 byatangiwe i Kampala muri Uganda, tariki 15 Ugushyingo 2025, mu birori byitabiriwe n’abahanzi batandukanye bo mu karere no hanze yako.
The Ben yegukanye iki gihembo abikesha indirimbo ye yise ‘True Love’, yakunzwe cyane mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
‘True Love’ ni indirimbo y’urukundo yanyuze abatari bake, igaragaza ubuhanga bwe mu kuririmba injyana ya R&B ivanze n’umuziki nyarwanda n’uwo ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ndirimbo yakomeje gucurangwa kuri Radio zitandukanye ndetse inarebwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma ihatanira ndetse inatsinda muri iri rushanwa rikomeye.
Muri iri joro kandi, umuhanzi wo muri Uganda Joshua Baraka ni we watwaye ibihembo byinshi, agaragaza ko umuziki wa Uganda ukomeje kugira ijambo rikomeye muri aka karere.
Kwegukana iki gihembo kuri The Ben ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, cyane ko asanzwe ari umwe mu bahanzi nyarwanda bafite izina rikomeye mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byongeye gushimangira ko umuziki nyarwanda ukomeje kuzamuka no guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Iki gihembo cyongeye kwandika izina rye mu mateka y’abahanzi bake bo mu Rwanda babashije gutsindira ibihembo bikomeye byo mu karere, bikomeza kumwongerera icyizere mu bikorwa ateganya mu bihe biri imbere.

The Ben yashyikirijwe igihembo yegukanye muri HiPiPo Music Awards 2025

The Ben yakiriye iki gikombe nyuma yo gutaramira muri Uganda mu gitaramo yahuje no kwizihiza Umunsi wa Saint Valentin
