Iki
gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 2
Mutarama 2026, kibera muri BK Arena, cyambukiranya umunsi gisozwa saa munani
n’iminota 24’ z’igitondo.
Cyitabiriwe
n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta n’izigenga, barimo Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri
w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima, n’abandi
batandukanye.
Mbere
y’uko The Ben agera ku rubyiniro, ibihumbi by’abafana bamwakiriye bacanye
amatara ya telefoni zabo, mu kimenyetso cy’icyubahiro no kumwereka urukundo
rudasanzwe. Itsinda ry’abacuranzi (Band) ryari rimaze kugera ku rubyiniro
ahagana saa sita n’iminota 45’ z’ijoro, bigaragaza imyiteguro ihambaye y’iki
gitaramo.
The
Ben yageze ku rubyiniro saa sita n’iminota 53’, yinjirira mu ndirimbo ye nshya
“Indabo Zanjye”, yaserutse yambaye imyambaro y’ibara ry’umutuku, mu gihe
ababyinnyi be bari bambaye umutuku uvanze n’umweru, bituma urubyiniro rusa neza
mu maso y’abari aho.
Yakomeje
aririmba “Ndi uw’i Kigali”, indirimbo yakoranye na K8 Kavuyo na Meddy, yakozwe
bombi bakiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bigeze saa saba z’ijoro,
yakomereje ku ndirimbo “Why” yakoranye na Diamond Platnumz, indirimbo bakunze
kuririmbana mu bitaramo bikomeye birimo n’aho bahuriye ku rubyiniro rwa Trace
Awards 2023 i Kigali.
The
Ben yakurikijeho “Plenty Love”, maze afata umwanya agira ati: “Iyi ni
intangiriro yo gufata ibi bintu tukabigeza ku rundi rwego. Yaba njyewe, Bruce
Melodie na Tom Close nidufatana ibiganza, tuzabijyana kure cyane.”
Yakomeje
aririmba “Pawa” yakoranye na Mbosso, akurikizaho “Binkolera” yakoranye na Sheebah
Karungi, ndetse anagaruka ku ndirimbo “True Love” iri kuri album ye yasohotse
muri Mutarama 2025, ayituye umugore we Uwicyeza Pamella.
Mu
ndirimbo “Fine Girl”, The Ben yagaragaje ibyishimo by’umwaka mushya, agira ati:
“Mwiteguye igitaramo? Uyu ni umwaka mushya muhire. Ndabizi ibiri mu mutima
wanjye, ndabizi ibiri mu mutima wa Bruce Melodie. Iyi ni intangiriro y’urugendo
rwiza.”
Yakomeje
ku ndirimbo “Sibeza”, maze Tom Close amusanga ku rubyiniro barayiririmbana, akurikizaho“Naremeye” na “This is Love” yakoranye na Rema Namakula wo muri
Uganda. Rema yashimiwe byimazeyo ku kwemera kuva muri Uganda akaza gushyigikira
The Ben, amubwira ati: “Ndagukunda mushiki wanjye mwiza.”
Nyuma
y’iyo ndirimbo, The Ben yaririmbye “Habibi”, akurikizaho “Folomiana” yakoranye
na Chriss Eazy, maze ku ndirimbo “Sikosa” ahurira ku rubyiniro na Kevin Kade,
ibintu bihindura isura y’igitaramo, cyane ko iyi ndirimbo yaciye ibintu
bikomeye mu 2025.
Hagati
mu gitaramo, The Ben yahaye icyubahiro Yvan Buravan aririmba “Malaika”, indirimbo
yagize uruhare runini mu kumuhesha izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Yanunamiye kandi Jay Polly, ahamagara P-Fla na Green P baririmba “Kwicuma”,
maze azana ku rubyiniro abana ba Jay Polly n’abagore be, mu rwego rwo
gushimangira umurage mwiza yasize mu muziki nyarwanda.
The
Ben yakomeje ku ndirimbo “Ndi nk’inkuba” yakoranye na Riderman, yakira Tom
Close baririmbana “Thank You”, ndetse yakira itsinda Gisubizo Ministries
bakoranye indirimbo, ashimangira ko umuziki we uhuza impande zitandukanye z’ubuzima.
Uyu
muririmbyi yavuye ku rubyiniro saa munani n’iminota 19’, ashimira byimazeyo
abafana be n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutuma “The Nu-Year
Groove” iba igitaramo kidasanzwe mu mateka y’umuziki nyarwanda.

The
Ben yigaragaje nk’inkingi ikomeye y’umuziki nyarwanda, ashimangira imyaka 18
amaze mu rugendo rwuzuyemo impano, umurava n’ibihe byahinduye amateka
y’indirimbo nyarwanda

Ibihumbi
by’abafana byacanye amatara ya telefoni muri BK Arena, mu kwereka The Ben
urukundo n’icyubahiro ku rugendo rwe rw’imyaka 18 amaze yubaka umuziki we
buhoro buhoro - Aha The Ben yari kumwe na Kevin Kade ku rubyiniro
Mu gitaramo cyambukiranyije umunsi, The Ben yagaragaje ko “The Nu-Year Groove” atari igitaramo gusa, ahubwo ari ishusho y’urugendo rwe n’icyerekezo gishya cy’umuziki nyarwanda - Aha The Ben yahoberanaga na Chriss Eazy

Icyubahiro,
amarangamutima n’urukundo byiganjemo BK Arena ubwo The Ben yunamiraga Jay Polly
na Yvan Buravan, ashimangira ko umurage wabo ukiri muzima mu mitima y’abakunzi
b’umuziki
The
Ben yanyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Indabo Zanjye, Why, Plenty Love
na True Love, agaragaza urwego rwo hejuru rw’imitegurire n’imikoranire
mpuzamahanga



Kwibuka
Jay Polly byabaye umwanya wihariye, aho The Ben yazanye ku rubyiniro abana
n’abagore be, agaragaza ko umuziki ushobora kuba umurage uhuza imiryango
n’ibisekuru.


Kevin Kade na The Ben bahinduye isura y’igitaramo ku ndirimbo Sikosa, berekana imbaraga z’igisekuru gishya n’icy’imyaka imaze gushinga imizi mu muziki

Rema
Namakula yashimiwe byimazeyo ku kwemera kuva muri Uganda akaza gushyigikira The
Ben, mu kimenyetso cy’ubucuti n’ubufatanye bw’umuziki wo mu Karere

Mu
myambaro itukura n’urutonde rw’indirimbo rwatekerejweho, The Ben yerekanye ko
umuziki atari amajwi gusa, ahubwo ari ubuhanzi bwuzuye bugaragarira amaso
n’umutima
The
Nu-Year Groove” yasojwe ari igitaramo kigaragaza ko The Ben atari umuhanzi
gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy’aho umuziki nyarwanda uvuye n’aho uri kwerekeza

Mu buryo bwuje icyubahiro, The Ben yasoje igitaramo ashimira abafana, abayobozi n’abahanzi bose bagize uruhare mu gutuma umuziki nyarwanda ukomeza gutera imbere

Umuraperi Green P yahuriye ku rubyiniro na Mukuru we, The Ben



Umuraperi P-Fla yishimiwe cyane mu ndirimbo "Kwicuma" ya Tuff -Gang yahuriyemo na bagenzi be ku rubyiniro
REBA HANO UKO BRUCE MELODIE YINJIYE KU RUBYINIRO
SHERRIE SILVER FOUNDATION YATANZE IBYISHIMO MU GITARAMO "THE NU- YEAR GROOVE"
BRUCE MELODIE YAGARAGAJE UBUHANGA BUDASANZWE MU GITARAMO CYA THE BEN YATUMIWEMO
KANDA HANO UREBE UKO SEAN BRIZZ YITWAYE KU RUBYINIRO MU GITARAMO CYA THE BEN
