The Ben yashimangiye imyaka 18 amaze mu muziki, yunamira Jay Polly na Buravan – AMAFOTO

Imyidagaduro - 02/01/2026 4:54 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben yashimangiye imyaka 18 amaze mu muziki, yunamira Jay Polly na  Buravan – AMAFOTO

Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben yataramiye ibihumbi by’abakunzi b’umuziki mu gitaramo cye gikomeye “The Nu-Year Groove”, agaragaza ko imyaka 18 amaze mu muziki ari urwibutso. Ni igitaramo cyaranzwe no kwishimira urugendo rwe, ariko anazirikana byimazeyo abahanzi bagenzi be: Jay Polly na Yvan Buravan.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2026, kibera muri BK Arena, cyambukiranya umunsi gisozwa saa munani n’iminota 24’ z’igitondo.

Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta n’izigenga, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima, n’abandi batandukanye.

Mbere y’uko The Ben agera ku rubyiniro, ibihumbi by’abafana bamwakiriye bacanye amatara ya telefoni zabo, mu kimenyetso cy’icyubahiro no kumwereka urukundo rudasanzwe. Itsinda ry’abacuranzi (Band) ryari rimaze kugera ku rubyiniro ahagana saa sita n’iminota 45’ z’ijoro, bigaragaza imyiteguro ihambaye y’iki gitaramo.

The Ben yageze ku rubyiniro saa sita n’iminota 53’, yinjirira mu ndirimbo ye nshya “Indabo Zanjye”, yaserutse yambaye imyambaro y’ibara ry’umutuku, mu gihe ababyinnyi be bari bambaye umutuku uvanze n’umweru, bituma urubyiniro rusa neza mu maso y’abari aho.

Yakomeje aririmba “Ndi uw’i Kigali”, indirimbo yakoranye na K8 Kavuyo na Meddy, yakozwe bombi bakiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bigeze saa saba z’ijoro, yakomereje ku ndirimbo “Why” yakoranye na Diamond Platnumz, indirimbo bakunze kuririmbana mu bitaramo bikomeye birimo n’aho bahuriye ku rubyiniro rwa Trace Awards 2023 i Kigali.

The Ben yakurikijeho “Plenty Love”, maze afata umwanya agira ati: “Iyi ni intangiriro yo gufata ibi bintu tukabigeza ku rundi rwego. Yaba njyewe, Bruce Melodie na Tom Close nidufatana ibiganza, tuzabijyana kure cyane.”

Yakomeje aririmba “Pawa” yakoranye na Mbosso, akurikizaho “Binkolera” yakoranye na Sheebah Karungi, ndetse anagaruka ku ndirimbo “True Love” iri kuri album ye yasohotse muri Mutarama 2025, ayituye umugore we Uwicyeza Pamella.

Mu ndirimbo “Fine Girl”, The Ben yagaragaje ibyishimo by’umwaka mushya, agira ati: “Mwiteguye igitaramo? Uyu ni umwaka mushya muhire. Ndabizi ibiri mu mutima wanjye, ndabizi ibiri mu mutima wa Bruce Melodie. Iyi ni intangiriro y’urugendo rwiza.”

Yakomeje ku ndirimbo “Sibeza”, maze Tom Close amusanga ku rubyiniro barayiririmbana, akurikizaho“Naremeye” na “This is Love” yakoranye na Rema Namakula wo muri Uganda. Rema yashimiwe byimazeyo ku kwemera kuva muri Uganda akaza gushyigikira The Ben, amubwira ati: “Ndagukunda mushiki wanjye mwiza.”

Nyuma y’iyo ndirimbo, The Ben yaririmbye “Habibi”, akurikizaho “Folomiana” yakoranye na Chriss Eazy, maze ku ndirimbo “Sikosa” ahurira ku rubyiniro na Kevin Kade, ibintu bihindura isura y’igitaramo, cyane ko iyi ndirimbo yaciye ibintu bikomeye mu 2025.

Hagati mu gitaramo, The Ben yahaye icyubahiro Yvan Buravan aririmba “Malaika”, indirimbo yagize uruhare runini mu kumuhesha izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Yanunamiye kandi Jay Polly, ahamagara P-Fla na Green P baririmba “Kwicuma”, maze azana ku rubyiniro abana ba Jay Polly n’abagore be, mu rwego rwo gushimangira umurage mwiza yasize mu muziki nyarwanda.

The Ben yakomeje ku ndirimbo “Ndi nk’inkuba” yakoranye na Riderman, yakira Tom Close baririmbana “Thank You”, ndetse yakira itsinda Gisubizo Ministries bakoranye indirimbo, ashimangira ko umuziki we uhuza impande zitandukanye z’ubuzima.

Uyu muririmbyi yavuye ku rubyiniro saa munani n’iminota 19’, ashimira byimazeyo abafana be n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutuma “The Nu-Year Groove” iba igitaramo kidasanzwe mu mateka y’umuziki nyarwanda.

The Ben yigaragaje nk’inkingi ikomeye y’umuziki nyarwanda, ashimangira imyaka 18 amaze mu rugendo rwuzuyemo impano, umurava n’ibihe byahinduye amateka y’indirimbo nyarwanda


Ibihumbi by’abafana byacanye amatara ya telefoni muri BK Arena, mu kwereka The Ben urukundo n’icyubahiro ku rugendo rwe rw’imyaka 18 amaze yubaka umuziki we buhoro buhoro - Aha The Ben yari kumwe na Kevin Kade ku rubyiniro

Mu gitaramo cyambukiranyije umunsi, The Ben yagaragaje ko “The Nu-Year Groove” atari igitaramo gusa, ahubwo ari ishusho y’urugendo rwe n’icyerekezo gishya cy’umuziki nyarwanda - Aha The Ben yahoberanaga na Chriss Eazy


Icyubahiro, amarangamutima n’urukundo byiganjemo BK Arena ubwo The Ben yunamiraga Jay Polly na Yvan Buravan, ashimangira ko umurage wabo ukiri muzima mu mitima y’abakunzi b’umuziki 

The Ben yanyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Indabo Zanjye, Why, Plenty Love na True Love, agaragaza urwego rwo hejuru rw’imitegurire n’imikoranire mpuzamahanga

Ubufatanye mu muziki bwerekanywe mu buryo bugaragara ubwo The Ben yakiraga ku rubyiniro abahanzi barimo Tom Close, Rema Namakula, Chriss Eazy, Kevin Kade na Riderman

Amarangamutima yari menshi ubwo The Ben yaririmbaga Malaika ya Yvan Buravan, indirimbo yasize amateka akomeye mu muziki nyarwanda no ku ruhando mpuzamahanga 

Kwibuka Jay Polly byabaye umwanya wihariye, aho The Ben yazanye ku rubyiniro abana n’abagore be, agaragaza ko umuziki ushobora kuba umurage uhuza imiryango n’ibisekuru.

Ijambo rya The Ben ryashimangiye icyizere cy’ejo hazaza h’umuziki nyarwanda, aho yavuze ko ubufatanye bwe na Bruce Melodie na Tom Close bushobora kuwugeza ku rundi rwego 

Kevin Kade na The Ben bahinduye isura y’igitaramo ku ndirimbo Sikosa, berekana imbaraga z’igisekuru gishya n’icy’imyaka imaze gushinga imizi mu muziki


Rema Namakula yashimiwe byimazeyo ku kwemera kuva muri Uganda akaza gushyigikira The Ben, mu kimenyetso cy’ubucuti n’ubufatanye bw’umuziki wo mu Karere

Mu myambaro itukura n’urutonde rw’indirimbo rwatekerejweho, The Ben yerekanye ko umuziki atari amajwi gusa, ahubwo ari ubuhanzi bwuzuye bugaragarira amaso n’umutima 

The Nu-Year Groove” yasojwe ari igitaramo kigaragaza ko The Ben atari umuhanzi gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy’aho umuziki nyarwanda uvuye n’aho uri kwerekeza


Mu buryo bwuje icyubahiro, The Ben yasoje igitaramo ashimira abafana, abayobozi n’abahanzi bose bagize uruhare mu gutuma umuziki nyarwanda ukomeza gutera imbere

Umuraperi Green P yahuriye ku rubyiniro na Mukuru we, The Ben

Abana ba Jay Polly berekanwe mu gitaramo cya The Ben mu rwego rwo guha icyubahiro umubyeyi wabo

Umuraperi P-Fla yishimiwe cyane mu ndirimbo "Kwicuma" ya Tuff -Gang yahuriyemo na bagenzi be ku rubyiniro

REBA HANO UKO BRUCE MELODIE YINJIYE KU RUBYINIRO

SHERRIE SILVER FOUNDATION YATANZE IBYISHIMO MU GITARAMO "THE NU- YEAR GROOVE"

BRUCE MELODIE YAGARAGAJE UBUHANGA BUDASANZWE MU GITARAMO CYA THE BEN YATUMIWEMO

KANDA HANO UREBE UKO SEAN BRIZZ YITWAYE KU RUBYINIRO MU GITARAMO CYA THE BEN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...