Ubwo
abateguye igitaramo cya ‘Music in Space’ batangazaga ku mugaragaro uwo mushinga
w’ibyo bitaramo bigiye kubera mu Rwanda ariko bikazazenguruka Isi, The Ben
yitabiriye iki gikorwa ndetse avuga ko yishimiye ko iri shoramari ryaje mu
Rwanda.
Nyamara
n’ubwo yavuze ko ari ibintu yishimiye ko iri shoramari ryaje mu Rwanda, The Ben
aheruka gukura umutima abafana be nyuma yo gutaramira muri Giants of Africa
bitewe n’amagambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ubwo
butumwa hari aho bwagiraga buti “Nta bwo nzi neza icyo ntegerejweho gikurikira,
ariko numva hari intego irenze impano yanjye yo kuririmba. Hari ubutumwa
burenzeho, kandi niteguye kubwumva no kubusubiza.”
Mu
gusoza ubutumwa bwe, The Ben yashimiye abakunzi be kuba baramuherekeje mu bihe
byose by’amarangamutima, imihindagurikire, ndetse n’ibibazo:.
Ubu
butumwa bwabanjirijwe no kuvuga uko yaje mu muziki abikundishijwe na Tom Close
ariko kandi ku myaka 12 akaba yari umuyobozi wa korali mu rusengero rwa Mama
we, abantu bahise babihuza nuko yaba agiye gukomereza mu muziki wo kuramya no
guhimbaza Imana.
Ubwo
The Ben yaganiraga n’abanyamakuru, yavuze ko n'ubundi yiyumvamo ko azakorera
Imana ariko atari yamenya umunsi n’isaha gusa we yiyumvamo ko ari ibintu biri
vuba cyane.
Yagize
ati “Numva ko hari intego ikomeye mu buzima bwanjye, nibaza ko Imana ishobora
kunkoresha. Njye ndi Umukirisitu ariko nibaza ko n’ubwo ndi gukora umuziki
ushimisha abantu, wigisha urukundo, indangagaciro nziza, igihe kiri kwegereza
ngo nkorere Imana ubudasiba.”
The Ben wakuriye mu rusengero yakunze kumvikanisha ko igihe kizagera agakorera Imana akamamaza ubutumwa bwiza ku Isi hose ndetse kenshi cyane mu bitaramo akora, agerageza kunyuzamo akigisha ijambo ry’Imana.