The Ben yahaye umufana w’i Musanze isaha ya mbere yambawe ku kwezi ihagaze 11,459,549 Frw – VIDEO

Imyidagaduro - 15/06/2026 2:23 PM
Share:

Umwanditsi:

The Ben yahaye umufana w’i Musanze isaha ya mbere yambawe ku kwezi ihagaze 11,459,549 Frw – VIDEO

Ubwo yari ku rubyiniro, umuhanzi Mugisha Benjamin yishimiye uko abanya-Musanze bamwakiriye hanyuma yikuramo isaha yari yambaye yo mu bwoko bwa Omega Speedmaster Moonwatch ifite amateka menshi ku Isi no ku kwezi, ayiha umwe mu bafana be.

Ubwo yaririmbaga mu Karere ka Musanze mu bitaramo bya Summer Country Tour, The Ben yishimiye uko yakiriwe ku rubyiniro cyane ko abanya-Musanze bamweretse urukundo rwinshi cyane.

Ubwo yari ku rubyiniro ageze ku ndirimbo ya “Fine girl” The Ben yikuyemo isaha ye yo mu bwoko bwa Omega Speedmaster Moonwatch ayinaga mu bafana be hanyuma umwe muri bo ahita ayegukana. Iyi saha igura $7,800 angana na 11,459,549 Frw

Uretse iyi saha, The Ben yaje kongera kunaga mu bafana be aka-esume yihanaguzaga nako barakarwanira kegukanwa n’undi mufana umwe wari waje kumushyigikira.

Iyo urebye muri ibyo byose The Ben yahaye abafana be ubwo yari ku rubyiniro, The Ben yatanze arenga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda by'umwihariko akaba ariyo mafaranga agura iyo saha.

Iyi saha ifite umwihariko wo kuba ariyo saha ya mbere yambawe ku kwezi. Dore amwe mu mateka yayo.

Isaha ya Omega Speedmaster Moonwatch ifite amateka akomeye cyane mu isi y’amasaha, aho yatangiye mu 1957 ikaba yaratangiye igenewe abasiganwa mu marushanwa y’imodoka (motorsports) ngo ibafashe gupima umuvuduko.

Yari ifite ikoranabuhanga rya “tachymeter bezel” ryoroherezaga abashoferi kumenya umuvuduko bakoresheje igihe n’intera. Nubwo yari igenewe ibikorwa byo ku butaka, uburyo yakoranywe ubuhanga n’ubuziranenge, byatumye itangira kumenyekana cyane mu bakunzi b’amasaha ku Isi.

Mu 1965, ikigo cya NASA cyashatse isaha ishobora kwifashishwa n’abasirikare b’ikirere (astronauts), kiyigerageza hamwe n’izindi zo mu nganda zitandukanye.

Nyuma y’ibizamini bikomeye cyane birimo ubushyuhe bukabije, ubukonje, ihindagurika ry’umuvuduko n’ibindi, Omega Speedmaster ni yo yonyine yashoboye kubitsinda byose. Ibi byatumye yemererwa gukoreshwa mu bikorwa bya NASA, iba isaha yizewe ku rwego rwo hejuru mu ngendo zo mu kirere.

Izina “Moonwatch” ryayigize icyamamare cyane ryaje mu 1969, ubwo mu rugendo rwa Apollo 11, umunyamerika Buzz Aldrin yayambaye igihe yageraga ku kwezi, iba isaha ya mbere yambariwe ku kwezi mu mateka y’isi.

Nyuma yaho mu 1970, ubwo icyogajuru cya Apollo 13 cyagiraga ikibazo gikomeye cyashoboraga gutuma abasirikare bapfa, iyi saha yongeye kwigaragaza nk’ingenzi kuko yabafashije kubara igihe nyacyo cyabafashije kugaruka ku isi amahoro.

Kuva icyo gihe, Omega Speedmaster Moonwatch yabaye ikimenyetso cy’ubuhanga, ukwizerwa n’amateka akomeye adasanzwe mu isi y’amasaha, ihindurirwa n’amazina ihita yitwa Moonwatch.

The Ben yaje ku rubyiniro yambaye isaha ya Omega Speedmaster Moonwatch

Byagezemo hagati isaha The Ben yari yambaye ayiha abafana be

Mu rugendo rwa Apollo 11, umunyamerika Buzz Aldrin yambaye iyi saha mu gihe yageraga ku kwezi bituma iza no kurokora ubuzima bwabo ubwo bavaga ku kwezi

Reba video y'uburyo abafana barwaniye isaha ya miliyoni 11 The Ben yari yambaye 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...