Kuri
uyu wa Gatanu tariki 29 Kanama 2025, The Ben yageze mu Bwongereza nyuma yo gufata rutemikirere mu
ijoro ryo ku wa Kane yerekeza muri iki gihugu aho agiye gukorera ibitaramo
bigamije kumenyekanisha album ye.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo The Ben aza gutaramira muri Coventry
ahitwa Silver St.
The Ben amaze iminsi azenguruka ibihugu byinshi by’iburayi akaba yaranaririmbye mu bihugu bitandukanye harimo nka Suede, aherutse kandi no muri Amerika ndetse afite n’ibindi bitaramo byinshi arimo ategura bigamije kumwegereza abafana be hirya no hino ku Isi ndetse no kumenyekanisha album ye.
The Ben yakiranywe urugwiro
THE BEN ARI KUBARIZWA MU BWONGEREZA