The Ben yafashe amashusho y’indirimbo yakoranye na Gisubizo Ministries–AMAFOTO

Imyidagaduro - 19/12/2025 8:56 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben yafashe amashusho y’indirimbo yakoranye na Gisubizo Ministries–AMAFOTO

Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yafashe amashusho y’indirimbo yakoranye n’itsinda ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisubizo Ministries, rimaze kumenyekana cyane mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu bihangano biha ikuzo Imana.

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025, kibera muri Crown Conference mu Mujyi wa Kigali. Ni ubwa mbere The Ben akoze indirimbo afatanyije na Gisubizo Ministries mu rugendo rwe rw’umuziki wagutse.

The Ben, witegura gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya “Indabyo Zanjye”, akunze kugaragaza ko mu myaka iri imbere ateganya kwinjira byimbitse mu muziki wa Gospel, akoresheje impano ye mu kuramya no guhimbaza Imana.

Gisubizo Ministries yari yatumiye The Ben mu gikorwa cya “Live Recording”, cyari kigamije gufata amashusho y’indirimbo zirindwi zigize Album yabo ya gatandatu mu ruhererekane bise “Worship Legacy –Season 6.”

InyaRwanda yamenye ko indirimbo The Ben yakoranye n’iri tsinda yitwa “Dore Yataye Ibicumuro”, ikaba iri mu ndirimbo zirindwi zigize iyi Album.

Mu gihe cyo gufata aya mashusho, The Ben yari yaherekejwe na Muyoboke Alex, umuraperi Khalfan Govinda, Junior Giti, n’abandi bantu batandukanye bari baje gushyigikira iki gikorwa.

Amashusho yagiye hanze agaragaza The Ben ari ku rubyiniro rumwe na Prince, umwe mu baririmbyi ba Gisubizo Ministries, ari na we baririmbanye iyi ndirimbo.

Mbere yo gutangira gufata amashusho, The Ben yongeye gushimangira ko afite icyifuzo gikomeye cyo gukorera Imana binyuze mu muziki wa “Gospel.”

Gisubizo Ministries imaze imyaka 21 ikora umuziki, imyaka yaranzwe n’ibikorwa bikomeye byibanze ku ivugabutumwa, ndetse no guteza imbere impano z’abaririmbyi bayo.

Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo zirimo “Nguhetse ku Mugongo,” “Amfitiye Byinshi,” “38 Irangiye,” “Uzandengere,” “Ametupa Nguvu,” n’izindi nyinshi.

Mu rugendo rwayo, Gisubizo Ministries imaze gukora ibitaramo bikomeye bitandukanye, haba mu Rwanda no mu mahanga, bikomeje kugira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.


The Ben na Prince basangiza imbaga indirimbo yuzuye ukwizera, mu ifatwa ry’amashusho rya Gisubizo Ministries ryabereye i Kigali

 

Ku rubyiniro rumwe, amajwi abiri ahurira mu kuramya Imana, The Ben afatanya na Prince mu gikorwa cya "Worship Legacy Season 6"

 

Ijoro ryuzuye ubuhamya n’amasengesho, The Ben yagaragaye ku rubyiniro mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Gisubizo Ministries

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZINYURANYE ZA GISUBIZO MINISTRIES


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...