Uyu
muhanzi umaze igihe kirekire adataramira muri aka karere, yaje muri aka karere
yiyemeje gutanga ibyishimo bisendereye ndetse no kumurikira ab’i Nyagatare
impano y’umuhanzi Bruce Melody.
Nk’uko
byari biteganyijwe, The Ben yaraye mu karere ka Nyagatare ariko yahageze atinze
ku buryo atabashije guhita akora sound check kubera ko yageze muri aka karere
bwije cyane.
Abahanzi
babashije kurara bakoze sound check ni Bruce Melody na Bwiza gusa mu gihe nyuma
ya The Ben biteganyijwe ko na Kitoko aza guhita akora ‘sound check’ ye hanyuma
bakaza gutanga ibyishimo kuri uyu mugoroba.
Ibi bitaramo bya Summer Country Tour bigiye gutuma The Ben na Bruce Melody bahurira muri aka karere bibaye ku nshuro ya mbere aho Watu Wavu ibitegura ifite intego zo kujya ikora ibi bitaramo bizenguruka Igihugu icyakora wenda hakaba hahinduka abahanzi baza muri ibi bitaramo.





