Ibi The Ben yabigarutseho ku wa Gatanu mu
kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mbere y’itangira ry’ibi bitaramo bizenguruka
Intara zitandukanye z’u Rwanda, aho yagaragaje ko yiteguye kongera guhura
n’abafana bo hanze ya Kigali nyuma y’imyaka hafi icyenda atabataramira mu buryo
bwagutse.
The Ben yavuze ko aheruka gukora
ibitaramo byo mu Ntara mu mwaka wa 2017, ubwo yari kumwe na Meddy mu rugendo
rw’ibitaramo byari byateguwe na Sosiyete ya Airtel Rwanda. Kuva icyo gihe,
ibikorwa byinshi by’uyu muhanzi byibanze mu Mujyi wa Kigali no mu bitaramo byo
hanze y’u Rwanda.
Nubwo hashize igihe kinini atagera
ku rubyiniro rwo mu Ntara, yavuze ko agifite urwibutso rukomeye rw’uruhare
rw’abafana bo hirya no hino mu gihugu mu rugendo rwe rwa muzika. Ati: “Buriya tujya
gutangira, Intara ni zo zatugize abo turi bo.”
Yavuze ko by’umwihariko Umujyi wa
Gisenyi mu Karere ka Rubavu ari hamwe mu hantu yibukira nk’ahagize uruhare
rukomeye mu kumenyekanisha umuziki we no kumwubakira izina rikomeye mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye
n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kamena 2026, The Ben yanabajijwe ku
kuba amaze amezi atandatu adashyira hanze indirimbo nshya, ibintu bamwe mu
bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bavuga ko byatumye abafana be bamara
igihe bategereje ibikorwa bishya.
Mu gusubiza, uyu muhanzi yavuze ko
atari umwe mu bahanzi bakorera ku gitutu cyo guhora basohora indirimbo nyinshi,
ahubwo ko ashyira imbere gutanga ibikorwa yumva bimunyuze kandi bifite ireme.
Yagize ati: “Ngira amahirwe nibaza
ko abandi bahanzi benshi batagira cyangwa bazagenda bayagira. Ntabwo ndi
umuhanzi ukorera ku gitutu, icyo ni kimwe. Icya kabiri, ndashaka kugira ngo
mbwire Abanyarwanda muri rusange, atari aba The Ben gusa, ko mu cyumweru kiri
imbere tuzasohora indirimbo yitwa ‘Inshallah’. Ni indirimbo nziza cyane,
ndayibatuye.”
Aya magambo yahise ashimangira ko
abafana bazitabira ibitaramo bya “Summer Country Tour” batazanyurwa gusa
n’indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, ahubwo bazanabona uburyohe
bw’ibihangano bishya ari gutegura.
The Ben yavuze ko indirimbo
“Inshallah” iri mu zo azitwaza muri uru rugendo rw’ibitaramo ruzatangirira mu
Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, mbere yo gukomereza mu bindi bice
by’Igihugu.
Nubwo uyu mwaka wa 2026 ugeze
hagati, ibikorwa bya The Ben byagaragaye cyane mu bitaramo no mu mikoranire
n’abahanzi batandukanye kurusha gusohora indirimbo nshya.
Kugeza ubu, indirimbo rukumbi amaze
kugiraho uruhare kuva umwaka watangira ni iyo yakoranye na Gisubizo Ministry
yitwa “Nabaye Umwe n'Imana”, yasohotse muri Mutarama 2026.
Icyakora, kuba agiye gusohora
“Inshallah” mbere gato y’itangira rya “Summer Country Tour” bishobora kongera
imbaraga muri uru rugendo rw’ibitaramo byinshi bitegerejwe n’abakunzi ba muzika
nyarwanda, cyane cyane ko azaba ahatanye ku rubyiniro na Bruce Melodie, umwe mu
bahanzi bafite ibikorwa byinshi byakunzwe muri iki gihe.


