Uyu
muhanzi yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, yerekeza i Kampala
aho azataramira abakunzi be mu gitaramo cyiswe “Love at Mezo Noir.”
Mu
bamuherekeje muri uru rugendo harimo umunyarwenya Clapton Kibonge, umujyanama
mu bya muzika Muyoboke Alex ndetse na Fiacre, bose bagiye kumufasha mu bikorwa
bijyanye no kumenyekanisha no gutegura neza iki gitaramo.
Mbere
y’uko The Ben ajya muri Uganda, umuhanzi Shaffy nawe bazahurira muri iki
gitaramo, yari ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa cyenda z’amanywa, amutegereje ngo bajyane.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, The Ben yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo
muri iki gitaramo yatumiwemo. Ati “Kampala ni mu rugo naho. Bitegura ibintu
byiza cyane, tubazaniye umuziki mwiza w’Abanyarwanda. Ni ‘Saint Valentin’
turashaka kubibutsa gukundana.”
Iki
gitaramo kizabera i Kampala ku wa 14 Gashyantare 2026, umunsi wizihirizwaho
urukundo ku rwego rw’isi, kizaba ari ijoro ridasanzwe rihuza umuziki n’ibirori
byateguwe mu buryo bwihariye.
Abazacyitabira
baZAkurikiranira hafi umuziki wa The Ben uzaba wuzuyemo amarangamutima asanzwe
aranga indirimbo ze z’urukundo.
The
Ben azataramira abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo iziganjemo injyana
ya R&B, zamenyekanye cyane mu Rwanda no hanze yarwo, bikaba biteganyijwe ko
iri joro rizasiga amateka ku bakunzi b’umuziki nyafurika batuye muri Uganda no
mu bihugu bihana imbibi.
Saint Valentin:
Umunsi w’urukundo wizihizwa ku isi
Saint
Valentin, uzwi nka Valentine’s Day, wizihizwa buri mwaka ku wa 14 Gashyantare.
Ni umunsi aho abakundana bagaragarizanya urukundo mu buryo butandukanye burimo
gutanga impano, kwandikirana ubutumwa bwuje amarangamutima, no gusabana mu
birori byihariye.
Uyu
munsi ukomoka ku mateka ya Mutagatifu Valentin, uvugwaho kuba yararanzwe no
gushyigikira abakundana mu bihe bya kera.
Uyu
munsi waje kuba ikirori mpuzamahanga gihuriza hamwe abakundana n’abashaka
kwishimira urukundo mu buryo bwose bushoboka.
Ku rwego rw’imyidagaduro, Saint Valentin ni umwanya udasanzwe ku bahanzi bakora indirimbo z’urukundo, aho bategura ibitaramo by’umwihariko bigamije guhuza imitima y’abakunzi babo. Ni muri urwo rwego The Ben ategerejweho ijoro ridasanzwe rizahuza urukundo n’umuziki i Kampala.
Ubwo The Ben yari ageze ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe yitegura kwerekeza mu gihugu cya Uganda, anyuze muri Kenya
The Ben yavuze ko yiteguye gufasha abakunzi be kwizihiza Umunsi wa Saint Valentin mu buryo bwihariye
The Ben avuga ko iki gitaramo kibanjirije ibindi yitegura gukorera hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku Isi
The Ben agana na InyaRwanda, yvuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku banya-Uganda, cyane ko ari ahantu afata nko mu rugo
Uwicyeza Pamella, umugore wa The Ben yamuherekeje mu gitaramo cyo kwizihiza Saint Valentin agiye gukorera muri Uganda
Mbere yo kugenda, Uwicyeza Pamella yabanje gusezera ku mwana wabo Luna bari kumwe ku kibuga cy'indege cya Kigali
