The Ben na 'Parrain' we bitanze Miliyoni 5 Frw yo kugura ibyuma by'urusengero rwabareze

Imyidagaduro - 10/08/2026 8:01 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben na 'Parrain' we bitanze Miliyoni 5 Frw yo kugura ibyuma by'urusengero rwabareze

Hari abantu bagira aho bava ntibahibagirwe, kabone n’iyo ubuzima bwabo bwaba bwarahindutse cyangwa bakaba bageze kure mu nzozi zabo. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2026, umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yongeye kwerekana ko aho yakuriye mu buryo bw’umwuka hafite agaciro gakomeye mu rugendo rwe rw’ubuzima.


Mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kugura ibyuma bishya by’urusengero rwa ADEPR Seegem Rwampara, The Ben afatanyije na Jimmy Muyumbu, usanzwe ari ‘Parrain’ we, biyemeje gutanga Miliyoni 5 Frw kugira ngo bafashe iri torero kubona ibikoresho bishya bikenewe mu murimo w’ivugabutumwa.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko iri torero riri mu gikorwa cyo gushaka asaga Miliyoni 80 Frw azifashishwa mu kugura ibyuma bishya, nyuma y’uko ibyo risanzwe rikoresha bimaze igihe kinini kandi bikaba byarashaje.

Muri uko gukusanya inkunga, habonetse amafaranga arenga Miliyoni 50 Frw, arimo Miliyoni 5 Frw yatanzwe na The Ben na Jimmy Muyumbu. Ariko igikora ku mutima si amafaranga yatanzwe gusa, ahubwo ni amateka The Ben yasangije abakristu n’abari bitabiriye iki gikorwa.

Ubwo yahabwaga ijambo, yavuze ko umuryango we wageze mu Rwanda mu mwaka wa 1997, nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyari kivuyemo. Yibukije ko bakigera mu Rwanda batuye i Gikondo, aho yatangiriye gusengera muri ADEPR Gashyekero.

Mu ijwi ririmo amarangamutima, yavuze ko igihe cyose ahabwa amahirwe yo kuba mu nzu y’Imana yumva ari ubuntu budasanzwe. Yagize ati: “Muri 1997 ni bwo twageze mu Rwanda. Twahise dutura i Gikondo, nsengera muri ADEPR Gashyekero. Iyo ngiriwe umugisha wo kuza mu nzu y’Imana mba numva ngiriwe ubuntu budasanzwe. Ndanezerewe cyane.”

Nyuma yaho, umuryango we waje kwimukira ku Kicukiro, bituma akomereza urugendo rwe rwo kwizera muri ADEPR Gatenga. Aho hose, nk’uko yabisobanuye, ni ho yubakiye umusingi w’ubuzima bwe bwo mu mwuka mbere y’uko aba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

The Ben yavuze kandi ko korali yagize uruhare runini mu rugendo rwe rw’ubuzima. Yagaragaje ko gukorera muri korali bitamufashije gusa kwegera Imana, ahubwo byanamubereye ishuri ryamufashije gukura mu muziki no kwiyubaka nk’umuhanzi.

Ati: “Nakundaga korali cyane. Yaramfashije mu rugendo rwo kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no mu rugendo rw’umuziki.”

Mu kiganiro cye kandi, yagarutse ku mubano afitanye na Jimmy Muyumbu n’umuryango wa Mama Teta na Papa Teta, agaragaza ko ari abantu bafite uruhare rukomeye mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yavuze ko bakorana bya hafi mu bikorwa by’ubucuruzi, ariko ko banamuba hafi mu rugendo rwo kwizera no gusenga. Ati: “Mama Teta na Papa Teta ni abantu banjye. Dukorana muri business, kandi banamfasha cyane mu bijyanye no gusenga.”

Muri uwo mwanya ni bwo yatangaje ko Jimmy Muyumbu yiyemeje gutanga Miliyoni 2.5 Frw, na we agatanga andi Miliyoni 2.5 Frw, amafaranga yose hamwe akaba Miliyoni 5 Frw azafasha mu kugura ibyuma bishya by’urusengero.

Iki gikorwa cyabaye nk’ubuhamya bw’uko n’ubwo imyaka ishira, hari indangagaciro n’imizi umuntu adakwiye kwibagirwa.

Ku ruhande rwa The Ben, byabaye umwanya wo kwibuka aho urugendo rwe rwatangiriye, aho yakuriye mu kwizera ndetse n’abamubaye hafi mbere y’uko aba icyamamare.

Ni ubutumwa bwagaragaje ko impano n’intsinzi bishobora kugera kure, ariko ko kwibuka aho umuntu yakuwe no kugira uruhare mu kubaka aho yakuriye bikomeza kuba kimwe mu bimenyetso by’ubumuntu n’ubudaheranwa.

 

The Ben yatangaje ko we na ‘Parrain’ we Jimmy Muyumbu bitanze Miliyoni 5 Frw yo kugura ibyuma by’urusengero


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...