The Ben na Israel Mbonyi bashobora guhurira mu gitaramo kimwe

Iyobokamana - 11/09/2026 5:15 PM
Share:

Umwanditsi:

The Ben na Israel Mbonyi bashobora guhurira mu gitaramo kimwe

N’ubwo aba bahanzi batangaje ko bakoranye indirimbo ariko ikaba itari yasohoka imyaka ikaba ibaye myinshi, bashobora guhurira ku rubyiniro rumwe mu gitaramo cya Gisubizo Ministries bose bategerejwemo.

Abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Israel Mbonyi na The Ben, bashobora kuzitabira igitaramo “Worship Legacy Season 7” giteganyijwe kubera i Kigali.

Iki gitaramo cyateguwe na Gisubizo Ministries, kizaba ku wa 13 Nzeri 2026 muri Camp Kigali, kikaba kimaze kumenyekana nk’imwe mu nteko zikomeye zihuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana.

Mu kiganiro iyi Minisiteri iherutse kugirana n'itangazamakuru, yemeje ko aba bahanzi bombi batumiwe kandi ko hari amahirwe menshi ko bashobora kwitabira, nubwo bataratanga igisubizo cya nyuma.

The Ben yakoranye indirimbo na Gisubizo Ministries akaba ariyo mpamvu ari mu batumiwe ndetse na Israel Mbonyi usanzwe afitanye umubano wihariye n'iyi Minisiteri.

“Worship Legacy Season 7” izigishwamo ijambo ry’Imana na Apotre Mignonne Kabera, umushumba wa Noble Family Church, usanzwe uzwiho gutegura ibiterane bikomeye bikurura imbaga y’abantu.

Iki gitaramo cya Gisubizo gitezweho kuzaba umwanya wihariye wo kuramya Imana, aho hazahurira abaririmbyi batandukanye n’abakunzi b’uyu muziki, bagahabwa ubutumwa bubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.


The Ben yatumiwe na Gisubizo Ministries mu gitaramo bazakora ku cyumweru 

Israel Mbonyi nawe ari mu batumiwe muri iki gitaramo cya Gisubizo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...