The Ben na Diamond bemeye gukorana indirimbo na Gloria Buggie – AMAFOTO

Imyidagaduro - 30/10/2026 6:07 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben na Diamond bemeye gukorana indirimbo na Gloria Buggie – AMAFOTO

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyaraye kibaye saa saba n’igice z’urukerera ku isaha ya Kampala, Uganda, Gloria Buggie yasabye Diamond na The Ben ko bakorana indirimbo kubera ko abemera nk’abahanzi bikomeye hanyuma nabo babimwemerera batazuyaje.

Kuri uyu wa Kane, ni bwo The Ben na Diamond Platnumz bageze mu gihugu cya Uganda aho bitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize Comedy Store itangiye kubera muri Uganda.

Nyuma yo kuhagera mu masaha y’umugoroba, The Ben na Diamond bahise bajya mu kiganiro n'abanyamakuru gitegura iki gitaramo kibera kuri Lugogo Cricket kuri uyu wa Gatanu hanyuma bahurira kuri panel na Buggie Gloria.

Gloria Buggie uri mu bazahurira ku rubyiniro n’aba bahanzi, yitabiriye iki kiganiro n’itangazamakuru hanyuma ahita asaba ko The Ben na Diamond bamuhobera babigenza batyo.

Bakimara kumuha butamwa, yiyongereho na ngenda yavuze ko baramutse bamuhaye amahirwe yo gukorana nawe yabereka icyo urubyiruko rwa Uganda rushoboye kandi ko ibyo bakorana byazatanga umusaruro.

Gloria Bugie, amazina ye nyakuri ni Gloria Busingye, ni umuhanzikazi ukorera umuziki muri Uganda, wavukiye mu Rwanda ku babyeyi b'Abanyarwanda.

Yamenyekanye cyane mu muziki wa Uganda kuva mu 2019, akora injyana zirimo Afrobeat na Dancehall. Mu ndirimbo zamumenyekanishije harimo "Fire", "Only You", "Bankyawa" (Nyash) na "Cherie".

Yize amategeko muri University of Kigali, ariko ahitamo gukomeza umuziki wamuhesheje izina muri Uganda.




Gloria yemerewe indirimbo na The Ben ndetse na Diamond Platnumz

The Ben na Diamond bagiye gutaramira muri Uganda mu gitaramo cy'amateka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...