The Ben na Bruce Melodie mu bahataniye ibihembo bya MTN Caller Tunez Awards 2026

Imyidagaduro - 15/05/2026 2:29 PM
Share:

Umwanditsi:

The Ben na Bruce Melodie mu bahataniye ibihembo bya MTN Caller Tunez Awards 2026

Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyagaruye irushanwa ry’ibihembo bya Caller Tunez Awards kuri ubu bihatanyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo The Ben, Bruce Melodie, Meddy, Chriss Eazy, Israel Mbonyi n’abandi benshi ndetse n’abasizi n’abanyarwenya.

Caller Tunez Awards si irushanwa risanzwe rishingiye ku majwi cyangwa amajwi y’abacamanza gusa, ahubwo ni uburyo buha agaciro imibare y’abakoresha serivisi za MTN bagahitamo indirimbo cyangwa ijwi ry’umuhanzi mu gihe bahamagarwa.

Uburyo aya marushanwa azakorwamo, umuhanzi uzagira abantu benshi bakoresha indirimbo ze mu guhamagarwa (Ring Back Tunes), akanahiga abandi mu matora, ni we uzegukana igihembo cya miliyoni 12Frw.

Umuhanzi wa kabiri uzahiga abandi, azahabwa igihembo cya miliyoni 5Frw naho uwa gatatu ahabwe igihembo cya miliyoni 3Frw.

Uretse mu cyiciro cy’abahanzi, MTN Rwanda yashyizeho n’icyiciro cy’abanyarwenya n’abasizi aho bazahemba uwa mbere muri buri cyiciro bakamuhemba miliyoni 2Frw.

Uko amajwi azabarwa, hazagenderwa ku matora y’abantu ndetse n’umubare w’abakoresha ibihangano by’abo bahanzi nka Caller Tunez zabo. Wifuza gutora, ukanda *193*2026*kode y’uwo ushaka gutora#.

Umuhanzi Lil G watsindiye ibi bihembo bwa mbere bigitangwa, yashimiye MTN Rwanda kubwo kubigarura ndetse avuga ko afata MTN Rwanda nk’umuryango we.

Yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ntashaka kubaza ikibazo ahubwo nshaka gushimira MTN nyuma y’uko nari maze igihe kirekire ntari mu rugo ariko buriya ninge muhanzi wa mbere wegukanye ibi bihembo. Mwarakoze cyane, MTN Rwanda kuri nge ni umurango.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abaguzi n’Iby’Ikoranabuhanga, Sen Somdev yavuze ko bifuza ko ibi bihembo byajya biba ngarukamwaka kugira ngo bateze imbere umuziki nyarwanda.

Yagize ati: “Twebwe mu buhinde ikintu cya mbere ni umuziki. Turifuza ko mwatora cyane kugira ngo n’umwaka utaha ibi bihembo bizajye biba ngarukamwaka.”

Ibi bihembo bizatangwa tariki ya 01/08/2026 nyuma y’uko amatora azagera ku wa 25/07/2026.

Abahanzi barimo Massamba, Makanyaga Abdul, Mariya Yohana, Lil G n'abandi benshi bitabiriye ibi birori byo gufungura ku mugaragaro ibihembo bya MTN Caller Tune 2026

Umuyobozi ushinzwe abakiriya n'ikoranabuhanga muri MTN, Sen Somdev yavuze ko bifuza ko ibi bihembo byajya bitangwa buri mwaka 

Umuyobozi wa MTN, Monzer Ali niwe wafunguye ku mugaragaro itangira ry'ibi bihembo byumwihariko ku gutangira gutora 

Wifuza gutora ukoresheje internet, Kanda HANO

Ifoto twakoresheje kuri 'Logo' yakozwe na AI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...