The Ben na Bruce Melodie bashyizwe kuri Album ya Tuff Gang

Imyidagaduro - 09/06/2026 9:27 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben na Bruce Melodie bashyizwe kuri Album ya Tuff Gang

Mu gihe abakunzi b’umuziki nyarwanda bakomeje kwibaza niba umunsi umwe bazabona The Ben na Bruce Melodie bahuriye mu ndirimbo imwe, amakuru mashya agaragaza ko aba bahanzi bombi bamaze gushyirwa kuri Album nshya y’itsinda rya Tuff Gang, ibintu byongera ibyizere by’abifuza kubona amazina yabo agaragara ku mushinga umwe.

Ibi byatangajwe na Fireman, umwe mu bagize Tuff Gang, wavuze ko Album yabo nshya yitwa “Umutwaro” yamaze kurangira kandi ko izaba iriho ibyamamare bitandukanye birimo The Ben na Bruce Melodie.

Tuff Gang ni rimwe mu matsinda y’abaraperi yagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Hip Hop nyarwanda.

Rigizwe na Bull Dogg, Fireman, Green P, P-Fla ndetse na nyakwigendera Jay Polly. Nubwo mu myaka yashize hagiye humvikana amakuru y’ukutumvikana hagati y’abarigize ndetse bamwe bagakeka ko ryatandukanye, abagize iri tsinda bakomeje gushimangira ko rigihari kandi ko ibikorwa byaryo bikomeje.

Mu kiganiro Fireman yavuze ko Album yabo nshya ari umushinga udasanzwe kandi uzatungura benshi. Yagize ati: “Kuri iyo Album yitwa ‘Umutwaro’ ya Tuff Gang hariho Fireman, Bull Dogg, Green P, P-Fla na nyakwigendera Jay Polly. Hariho n’ibindi byamamare birenze, harimo The Ben na Bruce Melodie.”

Yakomeje agaragaza ko abakunzi babo bafite byinshi byo gutegereza kuri iyi Album, ati: “Navuga ko ari Album idasanzwe, mwebwe rwose mutigeze mwumva mbere. Mushonje muhishiwe ni cyo nababwira.”

Iyi Album ije mu gihe Tuff Gang yongeye kugarukwaho cyane nyuma y’igihe kinini bamwe bibaza niba rikiri rimwe. Fireman yavuze ko nubwo buri wese akomeje ibikorwa bye ku giti cye, ibyo bidakuraho ko Tuff Gang ikiriho

Agaruka kuri Bull Dogg usigaye agaragara cyane mu bikorwa bya muzika kurusha abandi bagize iri tsinda, Fireman yavuze ko ibyo akora ari ishema kuri bose.

Ati: “Bull Dogg arakora cyane kandi ntewe ishema na we. Iyo Bull Dogg abikoze neza, natwe tuba tubikoze neza. Tuff Gang si korali, Tuff si ikimina, Tuff si itsinda.”

Mu gusobanura amateka y’iri tsinda, Fireman yanagarutse ku kintu benshi batari bazi. Yavuze ko mu ndirimbo zose Tuff Gang ryasohoye kuva ryashingwa, nta ndirimbo n’imwe yigeze ihuriza hamwe abaraperi baryo bose uko ari batanu, usibye imwe gusa yitwa “Inkongoro y’Umushimusi.”

Yagize ati: “Buriya rero mu ndirimbo zose zabayeho za Tuff Gang nta ndirimbo n’imwe twahuriyemo turi batanu. Nko mu ndirimbo ‘Amaganya’ P-Fla ntabwo arimo. Ariko nibutse neza indirimbo ‘Inkongoro y’Umushimusi’ ni yo irimo twese uko turi batanu.”

Album “Umutwaro” ya Tuff Gang itegerejweho byinshi, cyane cyane ko izaba irimo ijwi rya Jay Polly rikomeje gukumburwa n’abakunzi ba Hip Hop nyarwanda, ndetse ikazaba ihurije hamwe bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye mu gihugu barimo The Ben na Bruce Melodie. Ibyo ni bimwe mu bituma iyi Album iri mu mishinga y’umuziki itegerejwe cyane muri uyu mwaka.


Fireman yatangaje ko Bruce Melodie na The Ben bazumvikana kuri Album ‘Umutwaro’ ya Tuff Gang


Bruce Melodie na The Ben baherukaga guhurira kuri Album “25 Shades” ya Bwiza


Album ya Tuff Gang izumvikanaho ijwi rya Jay Polly, ndetse n'abandi bahanzi bakoranye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...