Ibi yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, ubwo yari ageze i Kanombe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, avuye muri Côte d'Ivoire aho yari amaze gukorera ibitaramo bibiri bikomeye byitabiriwe ku rwego rwo hejuru.
Vex Prince yari afite ibitaramo bibiri muri Côte d'Ivoire. Icya mbere cyabereye muri YELAM’S ku wa 16 Mata 2026, naho icya kabiri kiba ku wa 17 Mata 2026 muri Palais de la Culture – Salle Lougah François. Avuga ibi bitaramo byose byitabiriwe bikomeye, amatike agashira.
Yavuze ko ibyo bitaramo bye byahuriranye n’iserukiramuco mpuzamahanga rya MASA Africa rihuza abahanzi batandukanye baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika. Ni iserukiramuco ryitabirwa n'abantu bari hagati y'ibihumbi 500 na Miliyoni.
Yagize ati: “Mvuye muri Côte d’Ivoire aho nari mfite ibitaramo bibiri. Byari ibitaramo byanjye bwite ariko bihurirana na MASA. Byagenze neza cyane kuko nakoreye mu ma Arena abiri—imwe ifite abantu 1800 indi ifite 2500—zose zari zuzuye (Sold Out).”
Yakomeje avuga ko yagiye yiteguye neza, ndetse ajyana n’itsinda rye ry’abacuranzi be [Band] kugira ngo atange igitaramo kiri ku rwego rwo hejuru, ibintu byatumye yishimirwa cyane n’abitabiriye.
Si ubwa mbere uyu muhanzi ataramiye muri Côte d’Ivoire kuko amaze kuhataramira inshuro zirenga enye, ibintu avuga ko byamufashije kuhagira abafana benshi. Asobanura ko impamvu yibanda cyane ku masoko yo hanze y’u Rwanda ari uko ari ho abona amahirwe menshi yo gukura no kumenyekana.
Ati: “Ni ho mfite abantu benshi cyane. Nkunda kwibanda ku muziki wo hanze kuko ari ho namamariza ibihangano byanjye, ari nayo mpamvu ari ho nkorera ibitaramo bikomeye kandi bikitabirwa cyane.”
Uyu muhanzi ukiri muto mu myaka ariko uri kwerekwa urukundo rwinshi mu muziki ku rwego mpuzamahanga, yongeraho ko kuba ashobora kugurisha amatike agashira mu minsi ibiri yikurikiranya mu bihugu byo hanze, ari ikimenyetso gikomeye cy’urwego agezeho.
Uyu muhanzi ntiyemeranya n’abavuga ko The Ben na Bruce Melodie ari bo bayoboye muzika nyarwanda muri rusange. Asobanura ko hari abahanzi bashobora gukundwa cyane imbere mu gihugu ariko badakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, bityo akavuga ko uyoboye muzika ari ugaragarira ku rwego mpuzamahanga.
Ati: "Hano [mu Rwanda] wenda babivuga ariko hanze ndayoboye nanjye. Reka nguhe urugero, niba njya mu gihugu nkagurisha amatike agashira, iminsi ibiri yikurikiranya, abantu ibihumbi bakaza bakaza kundeba, baririmba indirimbo zanye, turirimba atari bya bindi ngo nasabye stage, ari abantu banjye baje kundeba yaba abo muri icyo gihugu n'abadiyasipora,..iyo abo bantu baje kundeba nanjye mba ndi munini cyane ahongaho. "
Yanavuze ko intego ye ari uguhatana n’abahanzi bakomeye bo muri Nigeria n’ahandi muri Afurika, aho asanga ari ho urugamba nyarwo rwa muzika ruri. Ati: " [Hanze] ni ho mfite abantu benshi cyane kuko n'ubundi njye nkunda kwibanda cyane hanze y'u Rwanda akaba ariho namamariza ibihangano byanjye ari nayo mpamvu ariho nkorera ibitaramo bikomeye bikanitabirwa cyane."
Mu bitaramo bye muri MASA Africa, Vex Prince yahaye icyubahiro cyinshi umuhanzikazi w’icyamamare Cécile Kayirebwa, aho yaririmbye indirimbo ye yamamaye cyane “Iwacu”. Ibi byashimishije cyane abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iri serukiramuco.
Avuga ko asanzwe akunda Cecile Kayirebwa akanakunda indirimbo ze aho azizi hafi ya zose. Yabikoze kandi mu gukundisha abanyamahanga umuco nyarwanda dore ko yanaserukanye imyambaro gakondo y’imikenyero, agaragaza ishema ry’umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Kugaragara kwa Vex Prince muri MASA Africa ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, kuko iri serukiramuco ryahujwe n'igitaramo cye rihuriza hamwe abahanzi bakomeye bo muri Afurika mu rwego rwo kubafasha kwaguka ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzi watangiye muzika mu mwaka wa 2022, amaze gukora izina mu ndirimbo zirimo “Wahala”, “Bad Energy” na “Holy Water”, ndetse album ye ya mbere Levitation yasohotse mu 2025,
Ni album igizwe n’indirimbo 12 zirimo Wahala, Laler ft Fior2Bior, Bad Energy, Make You Mine, Holy Water, Lalala, Swear, Normally, Money ft Dorty, Somebody, Turn Up na Bad Energy (Acoustic).
Uyu musore w'impano idashidikanwaho mu muziki by'umwihariko uko yitwara kuri stage, akora umuziki ashyigikiwe na KOKO Productions, label mpuzamahanga igamije guteza imbere abahanzi bo muri Afurika no muri Amerika.Ubu ari gukora kuri Album ya kabiri yabimburiwe n'indirimbo yise “Falling”, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element Eléeeh. Avuga kandi ko ahugiye mu gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, kandi ko atajya ahubuka mu gukora indirimbo ze kuko aba agamije ko zoihatana ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo amagambo ya Vex Prince kuri The Ben na Bruce Melodie ashobora guteza impaka mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda, agaragaza icyizere n’intego yo kwagura imbibi z’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Kuba akomeje kwitabira amarushanwa n’amaserukiramuco akomeye nka MASA Africa, ni ikimenyetso cy’uko umuziki nyarwanda uri gukomeza kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.


Vex Prince avuga ko The Ben na Bruce Melodie bakunzwe mu Rwanda ariko ko nawe ayoboye hanze y'u Rwanda
AMAFOTO Y'IGITARAMO CYA KABIRI CYA VEX PRINCE MURI COTE D'IVOIRE











AMAFOTO Y'IGITARAMO CYA MBERE CYA VEX PRINCE MURI COTE D'IVOIRE






Vex Prince yatewe ishema no guserukira u Rwanda ku nshuro ya mbere muri MASA Africa 2026



Vex Prince yavuze ko album ye ya kabiri izaba iri ku rwego mpuzamahanga, yabimburiwe n'indirimbo yakozwe na Element
REBA INDIRIMBO "MONEY" YA VEX PRINCE
