Imyaka
ibaye myinshi injyana ya Bongo Flava (ikomoka muri Tanzania) ariyo iyoboye
izindi zose mu gukundwa, gucururizwa ku mbuga nkoranyambaga, no kuzuza
ibitaramo byumwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba.
N’ubwo
uyu muziki wa Tanzania ariwo uri hejuru ugereranyije n’aho ibindi bihugu
bihagaze, benshi mu bahanzi b’abanyarwanda barangamiye isoko mpuzamahanga
kurusha isoko ry’imbere mu gihugu.
Mu
mikoranire ya Bruce Melodie na Coach Gael, bifuzaga kugeza umuziki nyarwanda ku
ruhando mpuzamahanga ndetse babigerageje bakorana n’abandi bahanzi bakomeye bo
mu bindi bihugu nka Kenya, Tanzania, Uganda, Nigeria…
The
Ben nawe agaruka mu Rwanda, ntiyari aje gukora umuziki wo guhaza abanyarwanda
gusa ahubwo yaje ashaka gukora cyane kugira ngo umuziki nyarwanda ugere ku
ruhando mpuzamahanga.
Ibitaramo
aba bahanzi bamaze iminsi bakora bya Summer Country Tour, byari bigamije
kugaragaza urwego umuziki nyarwanda umaze kugeraho ariko cyane cyane barwereka
abanyarwanda bo hirya no hino mu gihugu.
Kuri
ubu, noneho aba bahanzi bagiye kwereka ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba
urwego rw’umuziki nyarwanda kandi bishobora kugira icyo bihindura ku buryo
abantu bafata umuziki nyarwanda n’ubwo uri gutera imbere cyane.
Kuri
uyu wa gatandatu muri parking ya BK Arena, Bruce Melodie na Diamond Platnumz
barahurira mu gitaramo “Diamond Xperience” aho itangazamakuru rishingiye ku
myidagaduro ryo muri Afurika y’Iburasirazuba rigomba kuba rihanze amaso Kigali.
Uburyo
abahanzi barangajwe imbere na Bruce Melodie bazitwara, urwego bazagaragaza
ndetse n’uburyo abafana babo bazabagaragariza ibyishimo, bizagira uruhare
rukomeye ku kubahwa k’umuziki nyarwanda.
Uretse
Bruce Melodie uzahurira na Diamond ku rubyiniro, tariki ya 30 Ukwakira 2026 mu
bitaramo bya Retro Tour byateguwe na Comedy Store Uganda iyoborwa
n'umunyarwenya Alex Muhangi, The Ben nawe azahurira ku rubyiniro na Diamond Platnumz.
Aba
bahanzi si ubwa mbere bagiye guhurira muri Uganda kuko baheruka gutaramira
hamwe mu gitaramo cyabereye i Ntungamo (kuri Africa Coffee Park) ku wa 24
Gicurasi 2025, aho batanze ibyishimo ku bafana cyane cyane ubwo baririmbanaga
indirimbo yabo "Why".
Impamvu
aha The Ben atashyizweho inshingano zo kugaragaz urwego rw’umuziki nyarwanda no
gukora cyane ngo awuheshe ishema, ni uko Dimaond Platnumz ariwe wari wamutumiye
ngo baze kuririmbana.
Kuri
iyi nshuro, biratandukany. Diamond yatumiwe nk’uko Diamond Platnumz yatumiwe
byumvikane ko agomba gukora iyo bwabaga kugira ngo yerekane ko n’iyo Diamond
ataboneka yakora ibitangaza kandi uko azitwara nibyo bizaba bigaragaza urwego
rw’umuziki nyarwanda.
Impamvu
yo kuvuga ko ibi bitaramo bibiri Diamond Platnumz azahuriramo na The Ben na
Bruce Melodie bizagaragaza urwego rw’umuziki nyarwanda, ni uko Diamond agifatwa
nk’umuhanzi wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ikindi,
abahanzi nyarwanda bamaze iminsi bakorana indirimbo n’abahanzi bo mu mahanga
bityo benshi mu bakurikirana umuziki barifuza kubona uko banitwara ku rubyiniro
n’uburyo izo ndirimbo bakora zikunzwe.
Kuri
uyu wa gatandatu, Itangazamakuru ryo muri Tanzania rigomba kuba ryaherekeje umuhanzi
wabo, itangazamakuru ryo mu Rwanda riryamye ku bahanzi b’abanyarwanda,
itangazamakuru ryo muri Uganda riri gukurikiranira hafi ngo rimenye amakuru y’abahanzi
bazataramirayo mu Ukwakira, muri Kenya barimo bareba urwego rw’umuziki nyarwanda
umaze kwigarurira isoko ryabo ndetse n’abarundi bari kwiga no gukopera.
Mu
ukwakira, nabwo bizaba bimeze uko kuko itangazamakuru ryo mu Rwanda rizaba
ryakurikiye The Ben, Uganda barimo bavuga ibitangaza biri kuhabera, Tanzania
baherekeje Diamond noneho Kenya barimo bareba uko umuziki nyarwanda uhagaze mu
bindi bihugu.
Mu
gihe aba bahanzi (The Ben na Bruce Melodie) bategerejwe mu bitaramo byp ku
ruhando rwa Afurika y’Iburasirazuba bakwitwara neza, hari amanota menshi yakwiyongera
ku muziki nyarwanda.

